Rwamagana: RWAMREC irasanga imibanire y’abagabo n’abagore igenda iba myiza

Umuryango RWAMREC uharanira ko abagabo bagira uruhare mu kwimakaza uburinganire bwabo n’abagore, uratangaza ko ibiganiro ku mibanire y’aba bombi bigenda bitanga impinduka mu mibereho yabo ituma babana neza kandi umugabo akarushaho kugira uruhare mu kwita ku muryango we.

Ibi byatangajwe tariki ya 2/06/2014, ubwo Umuryango RWAMREC wagaragazaga ibyagezweho mu mibanire y’abagabo y’abagore, mu gihe cy’umwaka hatangijwe umushinga “MenCare + Bandebereho” mu rwego rw’akarere ka Rwamagana. Uyu mushinga ukaba ukangurira abagabo kwimakaza uburinganire nyabwo n’abagore babo kugira ngo umuryango bagize ugire ubwumvikane n’iterambere.

Abafatanyabikorwa ba RWAMREC mu karere ka Rwamagana bitabiriye ibiganiro.
Abafatanyabikorwa ba RWAMREC mu karere ka Rwamagana bitabiriye ibiganiro.

Umushinga “MenCare + Bandebereho” watangijwe hagamijwe gukangurira abagabo kugira uruhare mu kwita ku muryango, by’umwihariko bakirinda guharira abagore imirimo yo mu rugo yose no kwita ku bana babo, none mu gihe cy’umwaka uyu mushinga utangiye mu karere ka Rwamagana, uragaragaza impinduka nziza mu myitwarire y’abagabo, nk’uko byemezwa na Shamsi Kazimbaya, umuhuzabikorwa w’uyu mushinga ku rwego rw’igihugu.

Abatanze ubuhamya ku kamaro k’amahugurwa bahawe mu rwego rw’uyu mushinga, bavuze ko nyuma yo guhugurwa, ubu imiryango yabo ibanye neza ku buryo umugabo atagitinya gufasha umugore we guheka umwana no guteka kandi ngo ibyo byongereye urukundo n’ubwubahane mu miryango yabo.

Abayobozi mu nzego zitandukanye zo mu karere ka Rwamagana bitabiriye ibiganiro ku byagezweho n'umushinga "MenCare+ Bandebereho".
Abayobozi mu nzego zitandukanye zo mu karere ka Rwamagana bitabiriye ibiganiro ku byagezweho n’umushinga "MenCare+ Bandebereho".

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, na we yemeza ko kuva uyu mushinga utangiye mu mirenge ine, ari yo Kigabiro, Munyiginya, Munyaga na Mwurire, ngo bigenda bitanga impinduka nziza mu mibanire y’abagabo n’abagore, maze agasaba uyu mushinga kongera umubare w’abagenerwabikorwa.

Umuryango RWAMREC ugaragaza ko gahunda y’ubukangurambaga bwo kubanisha neza umugabo n’umugore mu muryango ari urugendo kandi bikaba bisaba uruhare rwa buri wese ndetse bakazirikana ko imibanire myiza ya bombi ari na yo igeza ku byishimo bya buri wese muri bo.

Uyu mugore n'umugabo we batanze ubuhamya bw'ukuntu basigaye babanye neza mu muryango kandi ngo mbere ntibumvikanaga.
Uyu mugore n’umugabo we batanze ubuhamya bw’ukuntu basigaye babanye neza mu muryango kandi ngo mbere ntibumvikanaga.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka