Rwamagana: Nyuma y’urupfu rutunguranye Padiri Karekezi yashyinguwe
Padiri Dominique Karekezi wayoboraga Ishuri Rikuru rya Kibungo (INATEK) yashyinguwe mu cyubahiro i Rwamagana ku wa gatanu tariki 14 Kanama 2015.
Umuhango wo gushyingura Padiri Karekezi wabanjirijwe n’igitambo cya misa yo kumusabira cyaturiwe muri Paruwase ya Rwamagana n’Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Antoine Kambanda.
Hari hateraniye abantu ibihumbi biganjemo abihayimana, abo mu muryango avukamo ndetse n’inshuti babanye zari zaturutse mu Rwanda no mu mahanga.
Abitabiriye uyu muhango bagaragaje ko mu buzima bwe, Padiri Karekezi yarangwaga n’umuhati, ubunyangamugayo n’urukundo; by’umwihariko mu bikorwa byo guteza imbere uburezi no gufasha abatishoboye.
Muri uyu muhango, abafashe ijambo bose bagaragaje ko Padiri Karekezi yabaye umugabo ukunda Imana kandi w’umukozi, wabaniraga neza abihayimana bagenzi be ndetse n’abandi baturage.
Arikepisikopi Thaddee Ntihinyurwa wavuze mu izina ry’abandi bashumba, yahamije ko Padiri Karekezi yakoze ibikorwa byiza mu gihe yari akiriho kandi ko bikwiriye gutera ishema, bikaba n’urugero ku bakiriho.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yavuze ko Padiri Karekezi yakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku buryo abakiri bato bamwigiyeho, na bo bazasiga umurage mwiza.
Umuvugizi wa INATEK Padiri Karekezi yayoboraga, na we yavuze ko mu buzima bw’iyi kaminuza, bazahora bazirikana uruhare rwa Padiri Karekezi rwatumye INATEK yiyubaka ikaba yaratangiye umushinga wo kugaba amashami hirya no hino. Ngo babikehsa Padiri Karekezi.
Padiri Dominique Karekezi yavukiye mu Karere ka Kamonyi, tariki 30 Mata 1953. Yabaye umusaserodoti tariki 26 Nyakanga 1981.
Uyu mupadiri wari ufite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’iyobomana yabaye umunyamakuru w’Ikinyamakuru “Kinyamateka”, aza no kukibera umuyobozi. Yanakoze mu biro bya Papa i Vatican mu bijyanye n’ubuzima mu gihe cy’imyaka itatu mbere y’uko agaruka mu Rwanda mu 1993.
Kuva mu mwaka wa 2008, Padiri Karekezi yari Umuyobozi Mukuru wa (INATEK). Yitabye Imana mu buryo butunguranye tariki 10/08/2015 aguye aho yari atuye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana. Biravugwa ko yazize uburwayi bw’umutima.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwakoze ibyiza ntiyibagirana ibikorwa bye bizajya bimutwibutsa, imana imuhe iruhuko ridashira.
imana imwakire mubayo kdi umuryango we wihangane
twese nkabakristu tumwifurije irihuko ridashira
rest in peace father.
yoooo nti tuzakwibagirwa pe!
Padiri wacu twamukundaga ariko aradusize pe!He was a realy parent
Padri wacu twamukundaga ariko aradusize pe!!
Iyo umuntu apfuye asize ibikorwa byiza ntiyibagirana tuzahora tumwibukira kuri UNATEK n’ahandi.
Imana imwakire mubayo yarumupadri wintangarugero pe
father,Dr,karekezi Dominique
wakoze NEZA ibikorwa birivugira.pe,ugire iruhuko ridashitara amen.