Rwamagana: Miss Akiwacu yatangije igikorwa cyo kubakira incike za jenoside

Nyampinga w’u Rwanda wa 2014, Miss Akiwacu Colombe, afatanyije n’Umuryango “Unity Family” w’urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana rwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, kuwa Kabiri tariki ya 03/02/2015 yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka inzu izatuzwamo abakecuru b’incike 4 basizwe iheruheru na jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi nzu yubakwa mu Mudugudu wa Rweza, mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro izuzura itwaye miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo yatangizaga iki gikorwa, Miss Akiwacu yashishikarije urundi rubyiruko kugira umuco mwiza wo gufasha abatishoboye, kandi mu gihe bagize icyo gitekerezo bagaharanira ibikorwa by’ingirakamaro kugira ngo bashimangire gahunda yo gukunda igihugu no kugikorera.

Miss Akiwacu atangiza ku mugaragaro kubaka inzu y'abakecuru b'incike za Jenoside.
Miss Akiwacu atangiza ku mugaragaro kubaka inzu y’abakecuru b’incike za Jenoside.

Miss Akiwacu yashimangiye ko urubyiruko rwifitemo imbaraga bityo rukaba rugomba gutekereza cyane kugira ngo rubashe kugera ku byiza ruzishimira kabone n’ubwo byabavuna.

Ikibazo cy’imibereho y’abakecuru b’incike zasizwe iheruheru na jenoside yakorewe Abatutsi, kirimo no kutagira aho bakinga umusaya, ni cyo cyateye Nyampinga w’u Rwanda wa 2014, Miss Akiwacu, kugira igitekerezo cyo gushaka uburyo bwo kububakishiriza inzu bashobora kubanamo.

Iki gitekerezo yagisangiye n’Umuryango “Unity Family” w’urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana rwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo bagitangire maze akora ubuvugizi bwo gushaka inkunga yo kuyubaka kandi abigeraho.

Miss Akiwacu Colombe n'urundi rubyiruko rwo muri Unity bari mu Kibanza kizubakwamo iyi nzu y'abakecuru b'incike.
Miss Akiwacu Colombe n’urundi rubyiruko rwo muri Unity bari mu Kibanza kizubakwamo iyi nzu y’abakecuru b’incike.

Iyi nzu batangiye kubakira abakecuru 4 b’incike bo mu Murenge wa Kigabiro, ni inzu imwe igabanyijemo kabiri. Izagira ibyumba 6, ubwogero bubiri ndetse n’ubwiherero bubiri; ikazatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 15.

Bamwe mu bakecuru b’incike bubakirwa iyi nzu bashimiye urubyiruko rwatekereje kububakira ngo kuko inzu bari barubakiwe mu 1997 zari zishaje zirimo no gusenyuka ku buryo bamwe bavirwaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Marc, yashimiye Miss Akiwacu n’urubyiruko bagenzi be bagize iki gitekerezo, maze avuga ko bigiye gufasha ubuyobozi muri gahunda yo gufashiriza aba bakecuru b’incike ahantu hamwe babaho nk’umuryango.

Ibikoresho bikenewe byarahageze.
Ibikoresho bikenewe byarahageze.

Rushimisha avuga ko iyo aba bakecuru bari hamwe byorohera ubuyobozi kubasura ndetse no kubagezaho gahunda zitandukanye zirimo “Girinka” kuko ngo iyo bari hamwe, ubuyobozi bushobora kubashakira umushumba uzajya yita kuri izo nka akanazikama, akabamenyera n’ibindi bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi bitewe n’uko baba bageze mu zabukuru ku buryo hari ibyo badashobora kwikemurira.

Mu bakecuru b’incike 4 bagomba kuzatuzwa muri iyi nzu ubwo izaba yuzuye mu kwezi kwa 8, babiri bamaze kuboneka mu Kagari ka Bwiza, abandi babiri bakazatoranywa mu Murenge wa Kigabiro ku bufatanye na AVEGA.

Nyirabakiga Marie w'imyaka 99 y'amavuko yishimanye n'urubyiruko ruri kumwubakira inzu y'amasaziro.
Nyirabakiga Marie w’imyaka 99 y’amavuko yishimanye n’urubyiruko ruri kumwubakira inzu y’amasaziro.

Kugeza ubu, Umurenge wa Kigabiro ubarura abakecuru b’incike bo muri uru rwego bagera kuri 6 naho Akarere ka Rwamagana kose kakabarura abagera kuri 46 bakeneye ubufasha nk’ubu. Mu bufasha busanzwe, aba bakecuru b’incike bagenerwa inkunga y’ingoboka.

Kugera kuri iki gikorwa, Miss Akiwacu hamwe na Unity Family, bisunze abafatanyabikorwa batandukanye barimo Intara y’Iburasirazuba, Miss Rwanda 2012 Kayibanda Mutesi Aurore, Entreprise Mubirigi Paul, COMECA Enterprise, PETROCOM, Gashagaza Jean Pierre, SIMBA Cement na Entreprise Et Harijit.

Uyu Mukecuru (ibumoso) wari mu nzu yangiritse bigaragara ni umwe mu bazatuzwa muri iyi nzu iri kubakwa n'uru rubyiruko.
Uyu Mukecuru (ibumoso) wari mu nzu yangiritse bigaragara ni umwe mu bazatuzwa muri iyi nzu iri kubakwa n’uru rubyiruko.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Wow! Iki gikorwa Miss Akiwacu akoze ni cy’inyamibwa kandi akomereze aho

alexis yanditse ku itariki ya: 4-02-2015  →  Musubize

iki gikorwa cyo colombe yakoze ni cyiza kandi ni icyo kwishimirwa na buri wese kandi gitere ingufu urundi rubyiruko

kabanyana yanditse ku itariki ya: 4-02-2015  →  Musubize

Kurarana n’amatungo ni umwanda ushobora kwanduza indwara. Ariko na none hakagombye gufatwa izindi ngamba kuko usanga bamwe mu bararana n’amatungo batinya ko abasambo bakwitwikira ijoro bakayiba kandi ariko bateze ubuzima.
Dukaze amarondo tugamije kurwanya ba rushimusi.

Rudatinya yanditse ku itariki ya: 4-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka