Rwamagana: Ibura ry’umuriro ngo riteza igihombo abahakorera

Abaturage bakorera imirimo itandukanye mu Mujyi wa Rwamagana baravuga ko muri iyi mpeshyi bugarijwe n’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato, kandi bikaba bikomeje kubatera igihombo kuko hari n’igihe bamara umunsi wose badakoze.

Iki gihombo ngo gikomeza kwiyongera uko umuriro ugenda ubura kandi kikagaragarira mu nzego zitandukanye z’imirimo ziganjemo iz’ubucuruzi.

Ibura ry'umuriro ngo ritera igihombo abakorera mu Mujyi wa Rwamagana.
Ibura ry’umuriro ngo ritera igihombo abakorera mu Mujyi wa Rwamagana.

Umwe mu bo twaganiriye ni umugabo ukora akazi k’imesero ryumisha imyambaro (Dry Cleaner), uvuga ko abangamiwe bikomeye n’ibura ry’amashanyarazi kuko rimutera igihombo.

Uyu mugabo avuga ko akazi kose akora gasaba umuriro w’amashanyarazi nyamara ngo hakaba igihe umara umunsi wose utabonetse. Yongeraho ko hari igihe ubura, yari amaze kugeza imyambaro mu mashini ku buryo ishobora kwangirika.

Ikindi kibazo ngo ni ukwica gahunda y’abakiliya baba bamuzaniye imyenda bakumvikana igihe ariko ibura ry’umuriro rikica gahunda yose ku buryo nyir’ako kazi ashobora gufatwa nk’umubeshyi ndetse ntibongere kumugana.

Ruzindana Denis, ufite ishuri ryigisha ibinyabiziga “Nice Driving School”, na we avuga ko ibura ry’amashanyarazi ryamuteje igihombo.

Ubwo twaganiraga tariki 11/08/2015, yavuze ko imodoka ze ebyiri zari zimaze iminsi 2 zidakora bitewe n’iki kibazo.

Icyo gihe, imwe muri zo yari yajyanwe muri “Controle Technique” i Gishari, umuriro ubuze bituma irarayo. Indi modoka ye yari yaraye ayijyanye mu igaraje (Garage) umuriro umuburiraho, bukeye bwaho na bwo urongera.

Nzeyimana Bertin uyobora Ishami rya Rwamagana mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe gukwirakwiza ingufu (REG), avuga ko iki kibazo atari umwihariko w’agace ka Rwamagana gusa ngo kuko gifitanye isano n’ibihe by’izuba ryinshi u Rwanda rurimo, bituma amazi atanga umuriro agabanuka.

Ikigo “REG” kigaragaza ko guhera mu Ugushyingo, iki kibazo kizagenda kigabanuka kuko u Rwanda ruteganya kuzongera umuriro w’amashanyarazi ugera kuri MW 70 zizaturuka ku ruganda rwa nyiramugengeri rwa Gishoma, gaze metane yo mu kiyaga cya Kivu ndetse n’amashanyarazi u Rwanda ruzakura mu gihugu cya Kenya.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka