Rwamagana: Hatashywe uruganda rw’ingufu z’imirasire y’izuba ruzatanga Megawatt 8.5

Mu Karere ka Rwamagana hatashywe ku mugaragaro uruganda rw’ingufu z’imirasire y’izuba rutanga Megawatt 8.5, zingana na 5% by’amashanyarazi yose u Rwanda rufite. Uru ruganda rw’ingufu z’imirasire y’izuba rukaba ari na rwo rwa mbere rwo kuri uru rwego rwubatswe muri Afurika y’Iburasirazuba.

Uru ruganda rwatashywe kuwa kane tariki ya 5/02/2015, rwuzuye rutwaye akayabo k’amafaranga asaga miliyari 16 n’igice z’amanyarwanda rwitezweho gufasha u Rwanda kugera ku ntego y’ubwihaze mu mashanyarazi, kandi ngo uko azagenda yiyongera bizagabanura n’igiciro cyayo mu baturage, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni.

Imirasire y'izuba niyo itanga ingufu zigera kuri MW8.5.
Imirasire y’izuba niyo itanga ingufu zigera kuri MW8.5.

Uru ruganda rw’ingufu z’imirasire y’izuba rwubatse ku buso bwa hegitari 18 mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, rufite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 8.5 mu gihe cy’imyaka 25, ibi bikavuga ko rugize 5% by’ingufu z’amashanyarazi yose u Rwanda rufite kuko kugeza ubu zigera kuri Megawatt 155, bingana na 23% by’amashanyarazi u Rwanda rukeneye.

U Rwanda rufite intego y’uko mu mwaka wa 2017-2018, ruzaba rugeze kuri 70% by’ingufu z’amashanyarazi.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni, ashishikariza abafite ubushobozi n’ibigo bitandukanye gushora imari mu ngufu z’amashanyarazi mu Rwanda kuko bifite isoko.

Minisitiri Musoni yavuze ko uyu muyoboro wunganiye cyane amashanyarazi u Rwanda rukoresha.
Minisitiri Musoni yavuze ko uyu muyoboro wunganiye cyane amashanyarazi u Rwanda rukoresha.

Agaruka kuri uru ruganda rw’ingufu z’imirasire y’izuba, Minisitiri Musoni, yagaragaje ko ari ibyo kwishimira kubona uruganda rutanga ingufu zigera kuri Megawatt 8.5 kandi rukaba rubungabunga ibidukikije.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles, na we yishimiye iki gikorwa cyo ku rwego rwo hejuru kigezweho, ndetse ashimangira ko byaturutse ku bufatanye bwiza igihugu cy’u Rwanda kigirana n’amahanga, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ambasaderi Barks-Ruggles, yongeyeho ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitewe ishema no kuba zaragize uruhare rugaragara mu iyubakwa ry’uru ruganda rw’ingufu ngo kuko aho ingufu ziri hagera iterambere ryihuse.

Uru ruganda rw'ingufu z'amashanyarazi rwubatse ku buso bwa hegitari 18.
Uru ruganda rw’ingufu z’amashanyarazi rwubatse ku buso bwa hegitari 18.

Uretse gutanga ingufu z’amashanyarazi zinjizwa mu muyoboro rusange w’amashanyarazi mu Rwanda, abaturage baturanye n’uru ruganga bavuga ko rwabagiriye akamaro mu kubaha akazi, ariko na none bakifuza ko aya mashanyarazi baturanye na yo yabageraho bagacana, dore ko kugeza ubu, babona insinga zibaca hejuru zigemuye umuriro mu tundi duce bo bagasigara mu icuraburindi.

Uru ruganda rw’ingufu z’imirasire y’izuba rwuzuye rutwaye akayabo ka miliyoni 23.7 by’amadolari ya Amerika yatanzwe na Guverinoma ya Amerika, ni rwo rwa mbere ruri ku rwego rwo hejuru muri Afurika y’Iburasirazuba, rukaba rwarubatswe na Sosiyete y’Abaholandi yitwa “Gigawatt Global”. Ubuso rwubatsweho bwatanzwe na Agahozo Shalom Youth Village.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo itangaza ko urundi ruganda nk’uru ruteganyijwe kuzubakwa i Rukara mu Karere ka Kayonza rukazatanga Megawatt 10 z’amashanyarazi kandi ngo nta gihindutse, mu gihe cy’umwaka 1 rwaba rwuzuye.

Ambasaderi wa USA, Erica Barks-Ruggles yashimye uburyo uyu mushinga washyizwe mu bikorwa.
Ambasaderi wa USA, Erica Barks-Ruggles yashimye uburyo uyu mushinga washyizwe mu bikorwa.
Aha basobanurirwaga imikorere y'Uruganda mbere y'uko barwinjiramo.
Aha basobanurirwaga imikorere y’Uruganda mbere y’uko barwinjiramo.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

njyewe ndabona umuriro ukomoka ku mbaraga z’amashanyarazi waba igisubizo ku kibazo cy’umuriro muke dufite mu rwanda

Peace yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

nibyiza cyane ariko nibaza igihe habayeho igihe kinvura nyinshi ntazuba riva battery bafite zifite capacity zihanganira iminsi ingahe ntazuba riva zibitse umuriro

DANNY yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

Ndabona bitwara ahantu hanini cyane. Niba ari ubutaka buhingwa cyaba ari ikibazo. Tuvuge nk’ubuhinzi bw’imyumbati. Ha 18, ha imwe yera toni 50 mu gihe cy’amezi 8. ni ukuvuga ko wahahinga inshuro imwe mu mwaka.twabona 18 ha X 50 T = 900 t. Niba kg imwe igura 100 frw, toni 900 zizagura 100 x 900 x 1000 = 90,000,000 frw/ans. Umuriro ni mwiza ariko bashaka ibidafata umwanya munini.
Batekereze no ku mashanyarazi aturuka ku muyaga.kuko byo byajya mu mpinga y’imisozi ahadahingwa.

wv yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

ibikorwaremezo nkibi biba bije bikenewe kandi bizafasha reta kugera kuri ya ntego yo kugeza ku banyarwanda bagera 70% mu mwaka a 2017

rugambage yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka