Rutsiro: Yishe umugore we nyuma na we bamusanga yiyahuye

Ntahorwagiye wo mu kagari ka Remera mu Murenge wa Rusebeya muri Rutsiro yiyiciye umugore we none na we bamusanze yiyahuye.

Uyu mugabo w’imyaka 28 yishe umugore we Dusabimana vestine w’imyaka 32 kuri iki cyumweru tariki ya 27 ukuboza 2015 aho na we ngo yiyemereraga icyaha cyo kumwica amuziza kumuca inyuma.

Ahatukura niho habereye ubwicanyi
Ahatukura niho habereye ubwicanyi

Nyuma y’uko kuwa 28 Ukuboza 2015 ashyikirijwe Polisi ikorera mu Murenge wa Rusebeya uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 29 ahagana mu masaha ya sa munani nibwo bamusanze aho yarafungiwe yiyahuje umugozi.

Bisangwabagabo Sylvestre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge yemeje aya makuru aho yagize ati" Uwo mugabo yiyahuye bikaba bije nyuma yo kwiyicira umugore we bashakanye aho na we yabyiyemereraga none uyu wa kabiri nawe Polisi yamusanze aho yari afungiye yiyahuje umushumi w’ ijaketi yari yambaye"

Bisangwabagabo yakomeje abwira Kigali Today ko muri uyu Murenge hakunze kuba amakimbirane mu bashakanye ahanini ngo akaba ashingira ku bushoreke n’ubuharike aho ngo usanga basa n’ababigize umuco.

Umurambo w’uyu Ntahorwagiye biteganyijwe ko ujyanwa ku bitaro bya Murunda kugira ngo abaganga bemeze neza icyamwishe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

muze kuduha iyi nkuru neza

croide yanditse ku itariki ya: 30-12-2015  →  Musubize

Uwo mugabo w’ IRutsiro yikatiye igihano kimukwiye , yorohereje ubutabera n’umuntu w
’umugabope!

Gatete Reverien yanditse ku itariki ya: 30-12-2015  →  Musubize

Abayobozi barusheho kwegera abo bashinzwe kugirango umutekano urusheho kuboneka mu miryango.
Nimba abantu bafitanye amakimbirane, byaba byiza babatandukanyije kuruta ko bakwicana. IOgihugu kiba kihahombeye. Murakoze

KABANDA Aimable yanditse ku itariki ya: 30-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka