Rutsiro: Urubyiruko rurasabwa kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo rubashe kubaka igihugu

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rose Mary Mbabazi, arakangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ingeso mbi z’ubusambanyi kugira ngo rugire ubuzima bwiza, bityo rubashe kuba imbaraga nyazo z’igihugu kandi zubaka.

Ibyo uwo muyobozi yabigarutseho mu biganiro yagiranye n’urubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro tariki 27/05/2014, ibiganiro bijyanye na gahunda iriho mu gihugu hose y’ukwezi kwahariwe urubyiruko.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rutsiro, Nzasabimana Pascal yavuze ko muri uku kwezi k’urubyiruko kwatangiye tariki 02/05/2014, hari ibikorwa ndetse n’inyigisho zitandukanye zagarutsweho hagamijwe gukangurira urubyiruko kugira umuco wo kugira icyo rukora, buri wese akagira umurimo yita uwe.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'urubyiruko n'ikoranabuhanga yakanguriye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga yakanguriye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.

Nzasabimana na we yakanguriye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusambanyi kuko ibikorwa by’iterambere badashobora kubigeraho badafite ubuzima bwiza.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Rose Mary Mbabazi, yashimiye urubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro kubera gahunda zitandukanye bitabiriye muri uku kwezi k’urubyiruko, agaruka ku nsanganyamatsiko y’uku kwezi igira iti “Agaciro Kanjye”, aho yababwiye ko kugira ngo bihesheje agaciro nk’urubyiruko bagomba kwirinda ibiyobyabwenge.

Yavuze ko hari gahunda nyinshi igihugu cyashyiriyeho urubyiruko mu rwego rwo kurufasha kwiteza imbere no kubaka ejo harwo heza, ariko ko bagomba kubanza kwirinda ibyangiza ubuzima bwabo kugira ngo izo gahunda zizabashe kubagirira akamaro.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'urubyiruko n'ikoranabuhanga yashishikarije urubyiruko rwiga mu kigo cy'imyuga kwita ku masomo bahabwa kuko ari ay'agaciro.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga yashishikarije urubyiruko rwiga mu kigo cy’imyuga kwita ku masomo bahabwa kuko ari ay’agaciro.

Nyuma y’ibyo biganiro byahuje abayobozi batandukanye n’urubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro habayeho gahunda yo gusura bimwe mu bikorwa n’amakoperative y’urubyiruko harimo nka koperative iboha ibikoresho bitandukanye mu birere, ndetse na sosiyete ikora inzoga mu bisheke.

Abo bayobozi basuye n’ikigo cy’urubyiruko cyigisha imyuga, hose hakaba hatanzwe inama z’uko ibihakorerwa byarushaho kunozwa kugira ngo birusheho kuba ingirakamaro.

Urubyiruko mu karere ka Rutsiro ruri hagati y’imyaka 15 na 35 rugera kuri 38% by’abaturage bose batuye akarere ka Rutsiro barenga ibihumbi 320.

Urubyiruko rwiga n'urutiga rwishimiye impanuro rwahawe zizarufasha kubaka ejo habo heza.
Urubyiruko rwiga n’urutiga rwishimiye impanuro rwahawe zizarufasha kubaka ejo habo heza.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka