Rutsiro: Umuyobozi w’akagari n’umucuruzi bakurikiranyweho kunyereza imbuto y’ibigori

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Murambi mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro, Karegeya Mathieu n’umucuruzi witwa Simiyoni bakurikiranyweho kunyereza ibiro 250 by’imbuto y’ibigori.

Ibyo bigori byafatiwe mu nzira mu ijoro rishyira ku wa gatanu tariki 01/11/2013 bivanywe ku biro by’akagari bijyanywe aho uwo mucuruzi akorera.

Abasore batandatu bari babyikoreye babivanye ku kagari babishyiriye uwo mucuruzi ngo bageze mu nzira bahura n’umuntu wari usanzwe ufitanye ikibazo n’umuyobozi w’akagari, akaba yari yamenye ko ibyo bigori bigiye kwibwa noneho abatangirira mu nzira, yitwaje umupanga, abategeka gushyira hasi ibyo bari bikoreye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge yijeje abaturage ko ikibazo bagiye kugikurikirana.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yijeje abaturage ko ikibazo bagiye kugikurikirana.

Abari bikoreye ibyo bigori babonye bikomeye batura hasi bariruka, bajya kubwira umucuruzi bari babishyiriye ngo ya mali barayifashe. Icyakora umwana muto wari urimo mu babyikoreye we ngo uwo muntu wabahagaritse yaramusigaranye amuzirika ku giti.

Uwo mucuruzi ngo yahise afunga iduka, azamukana n’abo basore bajya gushaka gitifu w’akagari araza yumvikana n’uwo muntu wahagaritse abari bikoreye ibyo bigori.

Gitifu we bukeye bwaho ngo yahise yijyana kuri polisi, uwo mucuruzi na we abashinzwe umutekano baraza baramutwara, bamujyana kuri sitasiyo ya polisi ya Kayove iherereye mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro.

Abaturage bavuga ko ibigori byibwe biruta ibyafashwe

Mu rwego rwo kubona amakuru ahagije kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’umurenge wa Musasa hamwe n’inzego z’umutekano bakoranye inama n’abaturage bose batuye akagari ka Murambi tariki 04/11/2013 maze hakusanywa amakuru y’uko iyo mbuto y’ibigori yakoreshejwe.

Umuyobozi w’akagari wungirije ushinzwe ubuhinzi (IDP) mu kagari ka Murambi, Mukeshimana Prosper yasobanuye ko ubwo igihembwe cy’ihinga cya mbere (A) muri uyu mwaka cyatangiraga akagari kahawe imbuto yaje mu byiciro bitatu.

Mu nama abaturage bavuze ko imbuto yibwe ishobora kuba ari nyinshi kuko hari benshi batayibonye.
Mu nama abaturage bavuze ko imbuto yibwe ishobora kuba ari nyinshi kuko hari benshi batayibonye.

Ubwa mbere haje ibiro 500, akagari kabiha abaturage, ubwa kabiri haza toni ebyiri, na byo bihabwa abaturage. Icyiciro cya gatatu haje toni imwe, iza igihe cy’ihinga kiri kurangira hatangwaho ibiro 600 gusa.

IDP yasobanuye ko mu bubiko hari hasigayemo ibiro 400, hibwamo ibiro 250, ari na byo byafatiwe mu mu nzira bijyanywe kuri uwo mucuruzi witwa Simiyoni, mu bubiko hakaba hasigayemo ibiro 150 by’ibigori.

Nubwo IDP avuga ko hari ibiro 600 byahawe abaturage, benshi mu baturage bari mu nama bavugiraga rimwe basakuza cyane ko nta mbuto babonye, ndetse abakuru b’imidugudu bahawe ijambo bo bakavuga ko na bo ubwabo baje gushaka imbuto bakayibura.

Ikibazo cyibajijwe n’abari bahari harimo n’abayobozi ni ukumenya aho ibyo biro 600 by’ibigori byagiye, kuko abakuru b’imidugudu bavuga ko abaturage babo ntabyo babonye, kandi no mu bubiko bikaba nta bihari.

Umwe mu bitabiriye inama yatanze amakuru ko hari abantu batumijwe ku kagari kugira ngo bagire ibyo basinyira, nyuma y’uko iyo mbuto yibwe yari imaze gufatirwa mu nzira, ariko bamwe barabyanga.

Hari n’abandi bantu yanze gutangaza amazina yabo mu nama bahawe ibiro bicye, nyuma bakaba baragiye bingingwa ngo bemere babandikeho umubare wisumbuyeho noneho bazavuge ko bahawe ibiro byinshi, ariko bamwe muri bo barabyanga.

Hari abashinzwe iyamamazabuhinzi mu midugudu na bo bavuze ko batumijweho ku kagari bahatirwa gusinya ku nyandiko zimwe na zimwe, ariko barabyanga kuko ibyari byanditsemo batabyemera.

Mu bubiko hasigayemo ibiro 150 gusa.
Mu bubiko hasigayemo ibiro 150 gusa.

Muri iyo nama, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musasa, Bitegetsimana Evariste yashimiye abaturage kubera amakuru babashije gutanga, abizeza ko bo nk’abayobozi bagiye kuyifasisha kugira ngo bamenye neza ahabaye amakosa, abayakoze bashyikirizwe ubutabera.

Abaturage ngo ntabwo bahinze neza uko bikwiye

Ikibazo gikomeye abaturage bagaragaza ni uko mbere bakunze kujya kenshi ku kagari kwaka imbuto bakayibima kuko ngo babaga batabanje kugura ifumbire nk’uko amabwiriza abiteganya.

Icyakora ngo hari n’abajyaga ku kagari bafite impapuro zigaragaza ko baguze ifumbire, ariko bakimwa imbuto kubera ko ngo batavugaga neza, kugeza ubu bakaba bakibitse ifumbire iwabo mu ngo.

Amwe mu materasi yari yarakozwe ngo azahingwemo ibigori na yo yararaye, abandi bahinzi na bo bahinga imbuto iyo ari yo yose babonye, bayiguze ku isoko cyangwa se bagahinga ku byo babitse iwabo mu ngo.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yampayinka RSAD, ariko ibintu wanyereje ukiri Agronome w’ Akarere ka Rutsiro koko ntibyaguhagije? None uri kwandavurira ubusa!

Ndisonzeye yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka