Rutsiro Leadership cup ibafasha kwibukiranya gahunda za Leta.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro butangaza ko irushanwa ry’imiyoborere myiza(Rutsiro Leadership cup) ribafasha kongera kwibutsa abaturage gahunda za Leta.
Rutsiro Leadership cup, ni irushanwa ry’imikino rihuza amakipe mu mikino itandukanye mu rweo rwo guhuriza hamwe abaturage bagashishikarizwa kwimakaza imiyoborere myiza na gahunda za leta. Iry’uyu mwaka, hakinwe imikino 3 ariyo Volley ball, Basket ball ndetse n’umupira w’amaguru, hakinwa mu byiciro bitatu abahungu,abakobwa ndetse n’abakuze(Veterans).
Umuyobozi w’aka karere Gaspard Byukusenge, mu gusoza iri rushanwa tariki ya 19 Nzeli 2015, yavuze ko uretse kuba bahura bagakina bakishima ngo binabafasha cyane mu kwibutsa abaturage gahunda za Leta.
Yagize ati” ‘‘Uretse gukina tukishima Biranashimisha kandi bidufasha cyane nk’ubuyobozi iyo dusabana n’abaturage tukaboneraho n’umwanya wo gutambutsa ubutumwa bujyanye na gahunda za Leta zitangirwa kandi bukumvika vuba’’.”
Tony Nsanganira, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri), akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Rutsiro. yasabye abaturage ko bajya bakina ariko bakumva n’ibivugirwa muri iyo mikino.
Ati “Baturage mwitabiriye isozwa ry’iyi mikino ndabashimira kuba mwaje kandi nkashimira bakinnyi bitabiriye iyi mikino ariko ndibutsa cyane ko mwajya mushyira ku mutima ubutumwa butangirwa muri iyi mikino nk’uko ubuyobozi buba bwarabyifuje.”
Ayo marushanwa yatewe inkunga n’Umuryango Mpuzamahanga wa World Vision mu Intara y’Iburengerazuba .
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yari ugukangurira ababyeyi kubahiriza uburenganzira bw’abana babyara.
Dore uko amakipe yatsindanye mu mikino yayuma:
Basketball abahungu
Gihango 33-Kivumu 18
Baskett ball Abakobwa
Gihango 18-Ruhango 17
Volley ball Abakobwa
Kivumu 2-Gihango 0
Volleyball abakuze(Veterans)
Gihango 2-Mushonyi 1
Volley ball Abahungu
Mushubati -Ruhango
Mushubati yatewe “forfeit” kubera gukinisha abakinnyi batemewe gukina amarushanwa kubera ko bamwe muri bo babatiriye mu yandi makipe batabyemerewe.
Football y’Abakobwa
Gihango 4-Kivumu 5
Football Abakuze(Veterans)
Gihango 3-Boneza 4(Penaliti), umukino wari warangiye banganije igitego kimwe.
Football Abasore
Kivumu 0-Murunda 1
Mbarushimana Cisse Aimable.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Mukomere. .. volley ball Iyatewe forfait ni Ruhango ntabwo ari Mushubati. Mushubati yatwaye igikombe . Iyi gahunda iradushimisha cyane
Kuba kure we! Urabona ibirori nk’ibi bibe iwacu ntahari! Bravo ku buyobozi bw’akarere kacu ka Rutsiro. Habuze igikombe na kimwe gitaha i Mushubati? Ndi gushushanya ambiance yari iri i Congo-Nil nkasanga birenze igipimo.
reka tubatsinde nibo batazi kwugarira eeeh eeh kwugarira!twebwe abimurunda tuzi gukina kandi nimiyoborere myiza nagahunda zareta turazikurikiza
Rustiro imiyoborere myiza na gahunda za leta byaritabiriwe babinyujije mu mikino
gahunda za leta zigomba gukurikizwa maze abanyarwanda bakanazubahiriza kuko nizo zidufasha gutera imbere
gahunda za leta zigomba gukurikizwa maze abanyarwanda bakanazubahiriza kuko nizo zidufasha gutera imbere