Rutsiro: Begukanye umwanya wa kabiri mu marushanwa yo guteza imbere imiturire y’icyaro

Nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere ku rwego rw’intara y’Uburengerazuba, akarere ka Rutsiro kegukanye umwanya wa kabiri ku rwego rw’igihugu mu marushanwa y’urubyiruko mu guteza imbere imiturire y’icyaro, mu cyiciro cy’indirimbo.

Ayo marushanwa yari afite insanganyamatsiko igira iti: “Duteze Imbere Imiturire y’Icyaro Dutura mu Midugudu,” yitabiriwe ahanini n’urubyirugo rwiga mu mashuri yisumbuye.

Abayitabiriye barushanyijwe mu gukora ibihangano (indirimbo, ibihangano bishushanyije, imivugo n’ikinamico) bitanga ubutumwa bukangurira abantu guteza imbere imiturire y’icyaro, hibandwa ku gutura ku midugudu.

Abanyeshuri bo ku kigo cya Collège de la Paix Rutsiro bagiye bahagarariye akarere babaye aba mbere mu ndirimbo ku rwego rw’intara, bakomereza ku rwego rw’igihugu batahukana umwanya wa kabiri, dore ko bitari byoroshye kuko bahatanaga n’abaturutse hirya no hino mu gihugu na bo baje bahagarariye intara zabo.

Abanyeshuri bo kuri College de la Paix Rutsiro bahesheje ishema ikigo cyabo, akarere n'intara y'Uburengerazuba.
Abanyeshuri bo kuri College de la Paix Rutsiro bahesheje ishema ikigo cyabo, akarere n’intara y’Uburengerazuba.

Harerimana Jean Damascene, umurezi ku kigo cy’amashuri cya Collège de la Paix Rutsiro, akaba ari na we wayoboye abo banyeshuri bo ku kigo yigishaho muri ayo marushanwa avuga ko ibanga bakoresheje kugira ngo indirimbo yabo ibashe gutahukana umwanya mwiza ku rwego rw’igihugu, ari uko bayihimbye babanje kumva neza icyo irushanwa rigamije ndetse bakabanza no gusesengura insanganyamatsiko neza, bityo bahimba indirimbo yabo bakurikije insanganyamatsiko yagendeweho muri ayo marushanwa.

Harerimana ati: “Twagerageje gusobanura umudugudu icyo ari cyo, akamaro kawo, twerekana itandukaniro riri hagati yo gutura no kudatura ku mudugudu, twerekana ibyiza byo gutura ku mudugudu n’ibibi byo kudatura ku mudugudu.”

Mu byiza berekanye byo gutura ku mudugudu harimo kuba ibikorwa remezo (amashuri, amavuriro, amasoko, amabanki, amazi meza) byegerezwa abatuye ku mudugudu mu buryo bworoshye.

Iryo tsinda ryitabiriye ayo marushanwa rihagarariye intara y’Uburengerazuba ryegukanye umwanya wa kabiri n’amanota 74% mu gihe abaje bahagarariye intara y’Amajyaruguru ari bo babaye aba mbere, icyakora ngo ntabwo babarushije amanota arenze abiri.

Ayo marushanwa y’urubyiruko mu guteza imbere imiturire y’icyaro yateguwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu. Ababaye aba mbere ku rwego rw’igihugu bahawe igihembo cy’amafaranga ibihumbi 400, aba kabiri bahembwa ibihumbi 200 naho abegukanye umwanya wa gatatu bahembwa ibihumbi 150.

Amarushanwa yo ku rwego rw'igihugu yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo n'abo muri MINALOC yayateguye.
Amarushanwa yo ku rwego rw’igihugu yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’abo muri MINALOC yayateguye.

Harerimana avuga ko umwanya abo banyeshuri begukanye ku rwego rw’igihugu ugiye kubongerera imbaraga zo kurushaho guhanga no kujya bitabira amarushanwa azajya ategurwa hirya no hino ku nsanganyamatsiko zitandukanye.

Gusa agaragaza imbogamizi bakunze guhura na zo zirimo kubura ibikoresho nka radio, indagururamajwi ndetse n’ imyenda yabugenewe mu gihe babyina.

Byinshi muri ibi ngo bajya kubikodesha hanze bikabahenda. Basaba inzego zitandukanye kubafasha kugira ngo babone ibikoresho bihagije bityo bajye babasha guserukira ikigo cyabo, akarere n’intara muri rusange bizihiwe.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka