Rutsiro: Barakangurirwa kutavanga imiyoborere myiza n’umuti w’ikaramu cyangwa inzoga y’abagabo

Mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro, abayobozi mu nzego z’ibanze basabwe gucika ku muco wo kwaka umuti w’ikaramu n’inzoga y’abagabo kuko bifatwa nka ruswa kandi bigashobora kuba intandaro yo kudakemura ibibazo by’abaturage neza.

Ukwezi kw’imiyoborere myiza mu murenge wa Manihira kwatangijwe n’ umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere mu karere ka Rutsiro, Jean Damascene Nsanzimfura kuri uyu wa Gatanu tariki 25/01/2013.

Yibukije abayobozi bo ku rwego rw’umudgudu, ku kagali no ku murenge ko bafite inshingano zo kurangiza ibibazo by’abaturage, ibirenze ubushobozi bwabo bikaba ari byo bizamuka mu nzego zo hejuru.

Mu gutangiza ukwezi kw'imiyoborere myiza, abaturage babajije ibibazo bahabwa n'ibisubizo.
Mu gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza, abaturage babajije ibibazo bahabwa n’ibisubizo.

Yabwiye abayobozi cyane cyane abo ku mudugudu ko bagomba gukemura ibibazo by’abaturage nta yandi mananiza.

Ati: “Abayobozi bo ku mudugudu batowe babishaka, n’abaturage babahisemo nk’inyangamugayo, rero iyo usabye urupapuro n’ikaramu ukamwaka amafaranga igihumbi cyangwa ibihumbi bibiri kandi ikayi igura amafaranga ijana, ibyo ntaho bitaniye na ruswa, ni ukubyamagana”.

Nsanzimfura yavuze ko bidakwiye ko abaturage n’abayobozi bategeka undi muturage kubanza gutanga inzoga y’abagabo, kugira ngo bamukemurire ikibazo kuko bibangamira umuturage utabashije kuyibona.

Icyakora bamwe mu baturage bagaragaje impungenge z’uko mu gihe uwakosheje adaciwe inzoga y’abagabo azajya akomeza kwidegembya, ntiyumve uburemere bw’ikosa yakoze ntabashe kwiyunga n’uwo yahemukiye.

Uwitwa Ntawunezabisi Samuel yagize ati : “ Ku mudugudu bavugaga bati aba bantu nimubunge, bagashyiraho wenda n’inzoga y’abagabo y’igihumbi cyangwa se ya bibiri.

None se niba uwakosheje bitemewe kumuca nibura inzoga y’abagabo y’igihumbi inyobwa na we akanywaho, jye ndabona tuba turi korora interahamwe, usange turi kunaniza abayobozi kuko uwakoze amakosa batabashije kumuhana”.

Kuri icyo kibazo, abayobozi ku rwego rw’akarere n’inzego zishinzwe umutekano babwiye abayobozi ku mudugudu n’abaturage ko nta mpungenge bagomba kugira kuko abazajya bakora amakosa bagomba guhanwa hakurikijwe amategeko aho kubaca inzoga y’abagabo.

Muri icyo gikorwa cyo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza, abaturage babajije ibibazo bitandukanye, bimwe na bimwe bishakirwa ibisubizo, ibindi na byo bakaba bijejwe ko bizakemuka mu minsi ya vuba.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka