Rutsiro: Babiri muri komite igiye bafitiye umwenda abaturage

Byukusenge Gaspard wayoboraga Akarere ka Rutsiro na Nyirabagurinzira Jacqueline wari umwungirije ashinzwe imibereho myiza, bavuga ko bashoje manda y’imyaka 5 hari ibyo batagejeje ku baturage.

Ibi babitangaje mu gihe tariki ya 29 Mutarama 2016, basoje manda yo kuba abayobozi b’aka karere; bakavuga ko hari ibyo babona byagombaga gukorerwa abaturage ariko bakaba barangije manda yabo bitagezweho nk’uko byifuzwaga.

Byukusenge Gaspard (hagati) na Nyirabagurinzira Jacqueline (iburyo) bavuga ko basoje manda bagifitiye umwenda abaturage.
Byukusenge Gaspard (hagati) na Nyirabagurinzira Jacqueline (iburyo) bavuga ko basoje manda bagifitiye umwenda abaturage.

Byukusenge yagize ati "Birumvikana ko iterambere ni nk’ubuzima bw’umuntu. Biratangira bigakomeza, ntibihagarara. Hari ibyo twagezeho ariko na none ndumva mu byo nifuzaga nk’umuyobozi, bimwe bitarankundiye. Ndumva ari umwenda njyanye ariko abazadusimbura bazakomereze aho twagejeje."

Nyirabagurinzira we agira ati "Umwenda mu mibereho myiza tujyanye ni ugukura abaturage mu bukene. Hari gahunda za Leta zabayeho harimo iza VUP, Ubudehe na Girinka; twumvaga ko igipimo cy’abaturage bavuye mu bukene kizaba kiri hejuru ariko si ko bimeze kuko abenshi baracyakennye. Ibyo rero mbifata nk’ umwenda."

Nubwo aba bombi bishinja umwenda, mugenzi wabo Jean Damascene Nsanzimfura wari Umuyobozi w’Akarere Wungirrije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yemeza ko intego ze yazigezeho akaba avuga ko yumva ntacyo agiye yishinja.

Nsanzimfura agira ati "Njyewe ntacyo nishija kuko ibyifuzo banjye byinshi byagezweho, n’ibitaragezweho biri mu nzira nziza yo kugerwaho; nka pariki y’igihugu Mukura-Gishwati isigaye gushyirwa mu bikorwa gusa. Twaharaniye ko tugira umuhanda wa kaburimbo waratangiye.

Uwari Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nsanzimfura Jean Damascene, we ngo ntacyo yishinja.
Uwari Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nsanzimfura Jean Damascene, we ngo ntacyo yishinja.

Twabonye uruganda rw’icyayi. Ibihingwa ngengabukungu nka kawa n’icyayi kandi bitanga umusaruro mwiza. Twaharaniye ko abacuruzi bacu batera imbere kandi twabigezeho, hari aho bavuye n’aho bageze ubu. Ibyo byose rero ni ibigaragaza ko ubukungu bw’akarere bwiyongereye; ndumva njye nta mwenda njyanye."

Uwari umuyobozi w’akarere n’uwari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza bari bamaze imyaka 5 bayobora akarere mu gihe uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu we yari amaze imyaka 10 kuri uyu mwanya muri Rutsiro bose bakaba nta numwe uzagaruka muri komite nyobozi kuko batiyamamaje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka