Rutsiro: Akomeje gushakisha uwamufashe ku ngufu akamutera inda

Umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko ukomoka mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Shororo mu murenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru amaze amezi arenga abiri ari mu karere ka Rutsiro ashakisha uwamuteye inda.

Uwo mukobwa yageze mu karere ka Rutsiro tariki 28/08/2013, ariko asanga umuhungu wamuteye inda witwa Nzamurambaho Frederick Eric uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko ataba iwabo mu murenge wa Gihango mu kagari ka Bugina, ndetse n’umuryango we wanga kumubwira aho asigaye aba.

Nzamurambaho yanze kugaruka iwabo ariko, yemera kwitira umwana izina kuri telefoni, amwita Kwizera Joel. Nyina w’uwo mwana yagumye mu muryango uwo muhungu wamuteye inda akomokamo, ariko nyuma y’igihe gito baramwirukana.

Ahangayikishijwe n'uko nta bushobozi afite bwo kurera uyu mwana.
Ahangayikishijwe n’uko nta bushobozi afite bwo kurera uyu mwana.

Umubyeyi uturanye n’uwo muryango wamwirukanye yiyemeje kumucumbikira agakurikirana ikibazo cye atuje kugeza igihe azumva abonye igisubizo gifatika. Imwe mu mpamvu yatumye amucumbikira ngo ni uko yahuye na we ku mugoroba agiye kuri polisi akumva ikibazo cye gikomeye, noneho agira impungenge ko yashoboraga no kwiroha mu Kivu, dore ko aho baba ari hafi yacyo.

Kuri polisi ikorera mu murenge wa Gihango bamubwiye kuguma hafi y’umuryango umuhungu wamuteye inda akomokamo, agashakisha izina ry’agace uwamuteye inda aherereyemo noneho polisi ya Rutsiro igahamagara polisi yo muri ako gace bakamufata.

Yaje kumenya ko uwo musore aba mu karere ka Musanze mu murenge wa Nyange mu kagari ka Kabeza mu mudugudu wa Rwebeya, aya makuru ahita ayashyikiriza polisi ikorera i Rutsiro, asigara ategereje ko uwo musore azatabwa muri yombi.

Kuri polisi ngo bamubwiye ko uwo musore nafatwa azoherezwa i Kigali akaba ari ho ajya kuburanira kuko ari ho yakoreye icyaha.

Uwo mukobwa yagarutse ku biro by’akarere ka Rutsiro tariki 29/10/2013 kugira ngo yumve inama bamugira ku byerekeranye n’icyo kibazo cye, bamubwira ko tariki 31/10/2013 azaza akarere kakamujyana iwabo i Nyaruguru, noneho ikibazo bagakomeza kugikurikirana ariko yaratashye kugira ngo atazahurira n’ibindi bibazo mu muryango umucumbikiye.

Nyuma yo guhabwa icyo gisubizo, yahise yerekeza no ku biro by’umuryango wa Handicap International ufasha abamugaye n’abandi bafite ibibazo by’ihohoterwa, ahasanga umwe mu bayobozi baho amusobanurira uko ikibazo cye giteye ndetse n’uko ku karere bamubwiye, amugira inama yo kuba aretse gutaha, amwizeza ko ikibazo cye bagiye kugikurikirana kugira ngo uwo muhungu wamuteye inda azafatwe.

Ashimira abantu bagiye bamugezaho ubufasha butadukanye

Uwo mwana wabyaye undi ashimira umuntu wasomye inkuru kuri Kigali Today ivuga uko ikibazo cye giteye akamwoherereza ibihumbi icumi kugira ngo abashe kwishyura mituweli ye n’iy’umwana yabyaye. Izo mituweli zombi yabashije kuzishyura ndetse asaguraho n’andi yaguzemo umutaka n’utwenda tw’umwana.

Ashimira abamufashije harimo uwamuguriye mituweli ye n'iy'umwana we.
Ashimira abamufashije harimo uwamuguriye mituweli ye n’iy’umwana we.

Iyo mituweli ngo yamugiriye akamaro kuko yamufashije kuvuza uwo mwana wahise arwara amaso. Ashimira n’abandi baturage bumvise uburyo ikibazo cye gikomeye, bamugirira impuhwe bamuha andi mafaranga yagiye yifashisha mu gukemura bimwe mu bibazo ahura na byo.

Nubwo hari ibindi avuga ko akeneye birimo imyenda ye n’iy’umwana, kuri ubu afite ibihumbi 21,500 yabikije umuryango umucumbikiye, akaba yaranze kuyikenuza kugira ngo atazabura itike imutahana.

Yifuza kandi ko inzego, imiryango n’abantu babifitiye ubushobozi bamufasha gukomeza gukurikirana ikibazo cye kuko asanga we ku giti cye nta bushobozi afite bwo kugikurikirana no kumenya inzira yanyuramo.

Uwakwifuza kumufasha ashobora kohereza ubutumwa bwe kuri iyi email: [email protected] akamenya uburyo yamugeraho.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mukarere Ka Rutsiro Umurenge Wa Musasa Akagari Ka Gisiza Abayobozi Bumurenge Nabakagari Bakubise Abaturage Babaka Mutuell None Umusaza Witwa Kigunguzi Yanyaye Amaraso Kubera Inkoni Arapfa Kuwa 29/03\2014 Abahungube 2 Bashaka Kwihorera Kumuyobozi(requete)barafunzwe ,nakumiro..

Sean Brown yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

ARIKO NGE NDABONA AHO BUZAKERA UBUYOBOZI BWAKA KARERE IKI KIBAZO AKARIKERA KIZABAGIRAHO INGARUKA KUKO NTAREME BAGIHAYE KDI NGE MBONA UYU MWANA AMAHEREZO ARUKO AZABONA UMUGABO WE MURABE MWUMVA DORE AHO NIBEREYE KERETSE NIBA MUTAZI UKO UMUSAZA ABABWIRA KUMUYOBORERA ABTURAGE.Ahaaaa nge nivugiraga abumva mukwiye kureba kure.

kitenge John yanditse ku itariki ya: 5-11-2013  →  Musubize

Ese uwo mwana w’umukobwa yari umunyeshuri? mubyo akora byose niba agifite umubyeyi(Mama) amwinginge amurerere akana asubire mw’ishuri. Niyo nama namugira. Ntakuntu azifasha ngo afashe n’umwana we atize kuko uwo muntu babyaranye witira umwana izina kuri telephone ntabwo umuntu yamwizera. Yagize ishyaka ryo kwita umwana izina kuri telephone ariko ntiyagira imbabazi zo kureba uwo yibarutse? uwo ni mubyeyi ki? Ariko abantu bamenye ko umwana wese, twirengagije uburyo avutsemo, ari impano ivuye ku Uwiteka?

Dorothy yanditse ku itariki ya: 5-11-2013  →  Musubize

akeneyeubufasha pe n’umwana urera undi

dumbuli yanditse ku itariki ya: 4-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka