Rusizi: Njyanama z’imirenge yose ziributswa kuzuza inshingano zabo

Njyanama z’imirenge n’abaperezida b’amakomisiyo bagize imirenge yose igize akarere ka Rusizi barasabwa gukorera hamwe n’izindi nzego baharanira iterambere ry’abaturage bakanarwanya akarengane akariko kose gakorerwa abaturage bashinzwe.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yabwiye aba bayobozi ko inshingano zabo ari ukugaragaza imikorere n’imikoranire hagati y’urwo rwego n’inzego za Leta hagamijwe kunoza imikorere no kurushaho gutanga serivisi nziza zinogeye abaturage.

Yabakanguriye gukora uko bashoboye kugirango barwanye akarengane mu baturage bashinzwe cyane cyane babafasha kwita kuri za gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza yabo.

Ngabonziza Jean Bosco ushinzwe komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza muri njyanama y’akarere ka Rusizi yabwiye aba ba njyanama ko inshingano zabo zikomeye aho yabasabye kujya bagaragaza amakosa n’akarengane bikorerwa abaturage ibyo babona bitagenda bakabivuga hakiri kare cyane cyane ruswa.

Abajyanama b'imirenge yose y'akarere ka Rusizi bibukijwe ko bagomba kwita ku kurengera abaturage.
Abajyanama b’imirenge yose y’akarere ka Rusizi bibukijwe ko bagomba kwita ku kurengera abaturage.

Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke, General Mupenzi Jean Jacques, nawe yabwiye abo bayobozi batandukanye ko ibyo bakora byose bigomba kubumbatirwa n’umutekano ababwira ko bagomba kuwucunga bibanda mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Yababwiye ko iyo umuturage atekanye n’igihugu kiba gitekanye kuko ngo ntaho umwanzi yanyura abaturage bamerewe neza.

Abantu batandukanye bitabiririye ibi biganiro byasojwe tariki 26/11/2013 batangarije Kigali Today ko barushijeho gusobanukirwa n’inshingano zabo aho ngo bagiye kwita ku bibazo by’abaturage cyane cyane barwanya akarengane.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka