Rusizi: Njyanama y’akarere yakiriye ubwegure bw’abayobozi basezeye ku mirimo yabo

Nyuma y’iminsi itatu abayobozi umunyamabanga nshingwabikorwa, umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe ubukungu ndetse n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rusizi beguye, Njyanama y’akarere ka Rusizi yakiriye ubwegure bwabo.

Mu nama yahuje Nyanama y’akarere ka Rusizi tariki 24/11/2013, Perezida wayo, Kamanzi Symphorien, yavuze ko ubwegure bw’aba bayobozi bwemewe na njyanama nyuma yo gusesengura impamvu z’ubwegure bwabo zirimo kuba batujuje inshingano zabo kuko hari imishinga myinshi yagiye itangira ariko ntirangire.

Usibye abo bayobozi beguye bivugwa ko bagaragaje intege nke mu mirimo bari bashinzwe, umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar nawe ngo yandikiye Njyanama y’akarere ayisaba imbabazi kubera ko ngo atabashije gukurikirana imikorere idahwitse y’abo bayobozi kugeza aho bigaragarira ko batuzuza inshingano zabo kandi ariwe ubakuriye.

Abagize nyobozi y'Inama Njyanama y'akarere ka Rusizi basuzuma ubwegure bw'abayobozi beguye.
Abagize nyobozi y’Inama Njyanama y’akarere ka Rusizi basuzuma ubwegure bw’abayobozi beguye.

Perezida wa Njyanama avuga ko aba bayobozi beguye bagiriwe inama kenshi ariko ntibikosore akaba ari na yo ntandaro y’ubwegure bwabo kuko ngo batari bacyuzuza inshingano zabo.

Ku bijyanye n’icyuho kigaragara mu karere kubera ubu bwegure, Perezida wa Njyanama yatangaje ko nta mbogamizi zikomeye zihari kuko abari abayobozi b’akarere bungirije iyo badahari basimburwa n’abandi bakozi mu gihe abayobozi bashya batarajyaho. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere we igihe adahari aba asimbuwe n’ushinzwe imiyoborere mu karere. Itegeko riteganya ko nyuma y’iminsi 90 abandi bayobozi bagomba kuba babonetse.

Mu kungurana ibitekerezo abajyanama b’akarere ka Rusizi bavuze ko bagiye kuvugurura imikorere yabo bakajya bagenzura imikorere y’abayobozi bakabagira inama amazi atararenga inkombe.

Visi Perezida wa njyanama y’akarere ka Rusizi, Shema Bosco, yavuze ko bibabaje kubona ibikorwa by’iterambere bitangira ariko ntibirangire kubera inyungu z’abantu ku giti cyabo badaha agaciro ibikorwa rusange bigirira abaturage akamaro.

Abagize Inama Njyanama y'akarere ka Rusizi bateraniye ku kibazo cy'ubwegure bwa bamwe mu bayobozi b'akarere.
Abagize Inama Njyanama y’akarere ka Rusizi bateraniye ku kibazo cy’ubwegure bwa bamwe mu bayobozi b’akarere.

Yavuze ko kudahana amakuru nabyo biri mu bituma ishusho y’akarere itamenyekana kugira ngo habe hakumirwa n’amakosa atarakorwa asaba komisiyo zigize Njyanama ko zakora ibishoboka zikegera abayobozi zibagira inama kugirango imikorere ihidure isura.

Abayobozi beguye ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, Ndemeye Albert, umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe ubukungu Habyarimana Marcel n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nirere Fracoise.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nta muyobozi kamara uhoraho, igihecyose imirimo waorewe cyangwa se wahawe utayikora neza ukwiye kuyeguraho maze ababishoboye bakabikora, ubu kugeza ubu igihugu abantu bakeneye n’ikibateza imbere kandi gifite ubuyobozi bufitiye igihugu akamaro, ibi rero bikaba bituma abaturage babasha kugirira icyizere ub8uyobozi, ariko iyo umuyobozi atari kwitwara neza imbere y’abaturage bigomba kugaragazwa maze hakobone ubishoboye.

karangwa yanditse ku itariki ya: 25-11-2013  →  Musubize

i rusizi ku bijyanye ni iyegura ry’abayobozi bakarere bungirije n’umunyamabanga nshingwabikorwa imbere ya njyanama ni inzira nziza mu gihe bagaragaje koko ibyo basabwa batabishoboye,byabera urugero abandi bayobozi bose bihambira ku nshingano badashoboye hanyuma bikarangira bigaragaye ko ingaruka abaturage bazirengera,nasubira na none ku ijambo rya Oscar Nzeyimana wasabye imbabazi kukudakurikirana abakozi ashinzwe,numva yazihabwa bikaba umusemburo mwiza wimpinduramatwara mu karere kuko ibitaragenze neza bigaragara aribyo ategerejwe gukosora.Na none kdi nifuza ko mu gihe abasezeye ku mugaragaro batagakwiye kongera gukurikiranwa mu buzima bwabo bwo hanze kuko ngira ngo ibyo bakabajijwe byaba byaragaragariye imbere ya njyanama kereka na none njyanama iramutse idafite ubushobozi bwo gucukumbura no kugaragaza amakosa yabo,nayo ubwo yakegura nyuma yo kuvuga ibindi bitagaragajwe kuko kwaba ari nko gukora ibitaragenzuwe neza!

SENGORORE Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 25-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka