Rusizi: Haratangwa icyizere ko urwibutso rwa Nyarushishi ruzashyingurwamo

Nyuma y’uko urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarushishi mu Karere ka Rusizi rwaranzwe no kudindira, ubu noneho ngo rugiye kuzura.

Ibi byijejwe itsinda ry’Abadepite rishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) ku wa 28 Mutarama 2016.

Abadepite bavuga ko uru rwibutso rwagiye rurangwa n’ibibazo byatumye rudindira harimo kuba nta genamigambi akarere kagize kajya kurwubaka.

Urwibutso rwa Nyarushishi ngo ruzashyingurwamo mu kwa kane
Urwibutso rwa Nyarushishi ngo ruzashyingurwamo mu kwa kane

Depite Karenzi Theoneste akaba n’umuyobozi wungirije wa PAC asobanura ko nyuma yo gukora icukumbura ryimbitse ku rwibutso rwa Nyarushishi, baje kureba ibyatumye urwibutso rudindira.

Depite Karenzi akomeza avuga ko ibibazo biri mu bice 3 harimo kudakora neza igenamigambi ryo kubaka urwibutso, ikindi ni uko bateganyije kubaka nta ngengo y’imari ndetse n’uburyo amasoko yo kurwubaka yagiye atangwa n’abo yagiye ahabwa bakomeje kurudindiza.

Depite Karenzi yagize ati "Batwijeje ko akazi kazarangira mu kwezi kwa 2, abayobozi b’akarere batubwira ko bazakurikiranira hafi kugira ngo byanze bikunze ruzashyingurwemo mu kwa kane, nibidakunda kizaba ari ikibazo gikomeye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mushimiyimana Ephrem, avuga ko ubugenzuzi bwa Leta bwagiye busohora amaraporo atandukanye kuri uru rwibutso kubera ibibazo byagiye biruvugwamo.

Akomeza avuga ko hakurikijwe imirimo isigaye, ngo hari icyizere cy’uko mu kwezi kwa kane ruzashyingurwamo yagize ati "Turabyizera ko tuzarushyinguramo keretse havutse izindi mpamvu ntazi izo ari zo. Mpamya neza ko aho bigeze mu kwa kane ruzaba rwuzuye.”

Abadepite basobanurirwa aho inyubako z'urwibutso zigeze
Abadepite basobanurirwa aho inyubako z’urwibutso zigeze

Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafite ababo bashyinguye muri urwo rwibutso bakunze kugaragaza agahinda baterwa n’idindira ryo kurwubaka, dore ko batangiye kurwubaka guhera mu mwaka wa 2009 kugeza ubu mu mwaka wa 2016 ntirurarangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka