Rusizi: Bikomye abanyapolitiki bahavuka batifuza ko Perezida Kagame yiyamamariza manda ya gatatu

Abaturage bo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi baramagana bamwe mu banyapolitiki bahavuka barimo Twagiramungu Faustin na Padiri Nahimana bakoresha imbuga nkoranyambaga bakarwanya ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda.

Nsabimana Gerard na Ntibaziyaremye Appollinaire ni bamwe mu baturage bamaganye abanyapolitiki bavuka mu gace batuyemo, aho bavuga ko batitaye ku byo birirwa bavugira ku maradiyo byo kwanga ko itegeko nshinga ryahinduka.

Barifuza ko itegeko nshinga ryahinduka kuko nyakatsi yaciwe.
Barifuza ko itegeko nshinga ryahinduka kuko nyakatsi yaciwe.

Aba baturage bavugako ubuyobozi bushyirwaho n’abaturage bakongera bakabukuraho igihe baburambiwe. Ibyo nibyo baheraho havuga ko bagikeneye Perezida Kagame, kuko bemeza ko ari we wabagejeje ku byo bafite.

Bapfakurera undi muturage wo muri uy murenge nawe avuga ko atangazwa na Twagiramungu uvuka mu kagari ka Kigenge, wirirwa avuga amagambo y’ipfabusa yo ku rwanya ubuyobozi bishimira.

Uyu muturage abihera ko Twagiramungu aho avuka iwabo nta gikorwa na kimwe yigeze ahageza.

Abatarize ngo mamenye kuvura abaturage.
Abatarize ngo mamenye kuvura abaturage.

Bimwe mu byo aba baturage bavuga bagezeho by’udushya muri uyu murenge, ni uko ku buyobozi bwa Kagame ari bwo babonye amashanyarazi kuko mbere nta rusinga na rumwe rwageraga muri uwo murenge.

Ikindi ni uko bahawe uruganda rwa Nyiramugengeri bari ruzakomeza kongera umuriro muri uwo murenge bkiyongeraho no kuba yararanduye Nyakatsi.

Abaturage bavuga ko badashaka undi Perezida utari Kagame Paul.
Abaturage bavuga ko badashaka undi Perezida utari Kagame Paul.

Nyirakamana Yuriyana avuga ko kuba abantu batigeze biga ubu basigaye bavura abaturage bagakira kubera amahugurwa bahawe no kuba impunzi zose zarahawe uburenganzira bwo gutahuka no kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside, biri mu bituma nta kabuza Perezida Kagame ariwe ukwiye gukomeza kuyobora u Rwanda kuri manda ya gatatu.

Abenshi muri aba baturage wabonaga binjiye mu gikorwa cy’amatora mbere yo gutanga ibitekerezo byo guhindura itegeko nshinga, aho bavuga ko barambiwe n’amatora kugira ngo bitorere Perezida Kagame.

Depite Mwiza avuga ko bazagendera ku bitekerezo by'abaturage.
Depite Mwiza avuga ko bazagendera ku bitekerezo by’abaturage.

Ibyo abenshi bahurizaho muri uyu murenge wa Nzahaha ni uko ingingo 101 yahinduka umukuru w’igihugu agahabwa amahirwe yo kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu, byaba na ngombwa n’imipaka ya manda kuriwe ikavanywaho akazakomeza kuybora kugeza ashaje.

Depite Mwiza Esperece yashimiye ibitekerezo by’abaturage avugako inteko inshinga amategeko izabigenderaho yemeza ibyo bisabiye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

tukurinyuma muzehe wacu kicyana.

alias yanditse ku itariki ya: 23-07-2015  →  Musubize

ok umusaza wacu tuzamutora bavuga batavuga niko bimezemuzehe wacu kijyana tukurinyuma.

fafo yanditse ku itariki ya: 23-07-2015  →  Musubize

Abanyarusizi ni abagabo batagendera ku marangamutima ahubwo bagendera ku bikorwa bifatika bagejejweho na Nyakubahwa Paul KAGAME. N’ubundi bavuga ngo bapfana iki barutwa na bamaraniyiki...

IGITEGO Audrey yanditse ku itariki ya: 23-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka