Rusizi: Abitandukanije n’abacengezi baracengerwa na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”

Abitandukanije n’abacengezi hamwe n’abafasha babo bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke baratangaza ko ubu ari aba mbere mu kumva neza ibyiza n’akamaro bya gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Ibi babitangaje tariki 04/06/2014, ubwo bari barangije amahugurwa y’iminsi ibiri yari agamije kubageza ku myumvire abandi Banyarwanda bagezeho muri gahunda zinyuranye za Leta harimo n’iyo gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Mbabazi Jean Paul utuye mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke na Madame Uwimbabazi Jeanne uturuka mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi, bavuga ko ibyo banyuzemo bihagije kugira ngo bumve neza ibyiza bya gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’ubwo nta wundi wabibigisha.

Bavuga ko bumva ko iyi ari gahunda y’igihugu igamije kugira ngo iheshe agaciro buri Munyarwanda, ibabumbira hamwe bitandukanye na Leta za kera zashyiraga imbere ubwoko haba mu marangamuntu, mu mitangire y’amashuri n’akazi, mu gisirikare ho bikaba ibindi bindi.

Bavuga ko iyi gahunda igamije gutuma Abanyarwanda bose babana neza nta rwikekwe n’ubwishishanye, abantu bakabana mu mahoro nta wikanga ngo umuturanyi we aramwica, cyangwa ngo yikange ko uwo abyaye azicwa ataranagira imyaka itanu azira gusa uko yavutse, igamije ko Abanyarwanda bose basangira ibyiza by’igihugu batabicuranwa bitwaje icyo bari cyo.

Abitandukanije n'abacengezi batuye mu karere ka Rusizi na Nyamasheke bahugurwa kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Abitandukanije n’abacengezi batuye mu karere ka Rusizi na Nyamasheke bahugurwa kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Akimana Beatha ukomoka mu murenge wa Gihombo, mu karere ka Nyamasheke na Uwizeye ukomoka mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi, bavuga ko Politiki mbi y’ivangura n’amacakubiri yabakozeho aho yatumye biruka amashyamba bakiri abana, bagatandukana n’imiryango yabo bari bagikeneye ko ibitaho.

Icyo bose bahurizaho ni uko nta wakongera kubashuka ngo akore ikigarura amacakubiri mu Rwanda ngo bamwemerere kuko bazi aho byabagejeje. Bemeza ko bazafatanya n’abandi basanze guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi bakanakangurira bagenzi babo basize muri ayo mashyamba gutaha bakaza gufatanya n’abandi kurwubaka.

Rugumiriza Jean Bosco, uhagarariye komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero mu ntara y’uburengerazuba avuga ko babahuguye kuri gahunda ya Ndi Umunyarawnada kugira ngo bagire imyumvire imwe n’abo basanze mu kuyumva neza cyane cyane ko ari bwo bagitaha bataramenya neza icyerekezo cy’igihugu mu kubanisha neza Abanyarwanda.

Yavuze ko yizeye ko na bo bazayishyira mu bikorwa cyane cyane ko yabonye bayumva neza cyane nk’abantu na bo bagizweho ingaruka zikomeye na Politiki mbi zagiye ziyobora igihugu mbere.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka