Rusizi: Abashoferi batwara abagenzi banze kujya aho bubakiwe gare

Bamwe mu bashoferi cyane cyane abatwara abagenzi ku Rusizi ya mbere banze gukorera muri gare kubera ko ngo abakiriya babo b’Abanyacongo baherereye mu mujyi gusa. Bari babanjye kubyubahiriza ariko ngo haje gusanga bari gukorera mu gihombo kubera ko aho gare iri ari kure y’aho abagenzi babo bari.

Bamwe bavuga ko nubwo bagarutse mu mujyi ngo biterwa n’ibikoresho bimwe bitaragera aho bubakiwe birimo aho bafatira amafunguro, imisarani n’ibindi.

Nizeyimana Eddy Palatin, ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Rusizi, yatangaje ko ibyo aba bashoferi bitwaza ataribyo aho avuga ko akarere Atari ko gashinzwe kubazanira aho bafungurira icyari kigamijwe ni uko akajagari gacika mu mujyi no kuwagura.

Abatwara "Twegerane" mu mujyi wa Kamembe bakajyana abagenzi kuri Rusizi I banze kujya muri gare.
Abatwara "Twegerane" mu mujyi wa Kamembe bakajyana abagenzi kuri Rusizi I banze kujya muri gare.

Nizeyimana akomeza kuvuga ko kuba aba bashoferi baragarutse mu mujyi ngo bagiye kubigisha babasobanurira impamvu bari babakuye mu mujyi ikindi kandi ngo bizeye ko bazajya muri iyo gare kuko itubakiwe ubusa.

Mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka nibwo akarere ka Rusizi kujuje gare shya igenewe guparikamo imodoka zose zikorere muri aka karere ari izitwara abagenzi ndetse n’izitwara imizigo.

Iyo parking ifite ubuso bungana na metero kare 3000 yagenewe guhararamo imodoka zigera kuri 80.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka