Rusizi: Abafite ubumuga barasabwa kwibumbira hamwe ngo babashe gufashwa

Abafite ubumuga bo mu karere ka Rusizi bagifite ingeso yo gusabiriza barasabwa kuyicikaho, bagafatanya n’abandi kwibumbira mu makoperative kugira ngo babashe kugerwaho n’ubufasha baba bakeneye bitagoranye.

Ibyo babisabwe n’umuyobozi w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu Niyomugabo Romalis, mu biganiro by’umunsi umwe byamuhuje n’ababahagarariye mu karere ka Rusizi hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi mu rwego rwo kureba uko abafite ubumuga bakwinjizwa muri gahunda zose za Leta.

Mu myanzuro yafatiwe muri ibi biganiro, havuzwe ko kugira ngo abafite ubumuga babashe kwinjizwa neza muri gahunda zose za Leta harimo uko nko mu karere ka Rusizi abafatanyabikorwa bose bagomba gushyira muri gahunda zabo ibikorwa by’iterambere ry’abafite ubumuga, aba na bo bakaba basabwa kwibumbira mu makoperative kugira ngo ubufasha bwaboneka bube bwabageraho neza.

Ikibazo cy’abafite ubumuga bakigaragaraho ingeso yo gusabiriza cyagarutsweho hemezwa ko abafite ubumuga bo mu karere ka Rusizi bakigaragarwaho n’iyo ngeso ndetse n’ababaha babireka kuko ngo bikomeza korora iyo ngeso itari nziza; nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga.

Niyomugabo Romalis umuyobozi w'inama y'igihugu y'abafite ubumuga arabasaba gucika ku ngeso yo gusabiriza kuko ibatesha agaciro.
Niyomugabo Romalis umuyobozi w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga arabasaba gucika ku ngeso yo gusabiriza kuko ibatesha agaciro.

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu kandi yasabye abafite ubumuga kwigira bagashinga amakoperative abahuza kandi abyara inyungu zabo bwite atari ukwirirwa usabiriza kuko bitesha agaciro, aha kandi yasabye abayobozi bose kuzagira uruhare mu kuganiriza abafite ubumuga bagisabiriza mu rwego rwo kubakura muri iyo ngeso.

Iyi ngeso ngo n’ubwo bitoroshye kuyica burundu ariko ni ingeso igomba kuvaho kuko itesha agaciro; nk’uko nanone bivugwa na Ngirente Philippe, visi perezida w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga ku rwego rw’Akarere ka Rusizi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Ntivuguruzwa Gervais, yavuze ko bagiye kurushaho gufasha abafite ubumuga kwiteza imbere bababumbira mu makoperative icyakora ngo hari zimwe bababumbiyemo ariko bakazita bakajya mu ngeso yo gusabiriza.

Inama yiga ku guteza imbere abafite ubumuga mu karere ka Rusizi yitabiriwe n'inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'ubuzima bwabo.
Inama yiga ku guteza imbere abafite ubumuga mu karere ka Rusizi yitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima bwabo.

Igihe abafite ubumuga bibumbiye hamwe bakerekana icyo bashoboye gukora ngo bazajya bahabwa inguzanyo zibafasha kwiteza imbere, aha akaba abasaba kureka iyo ngeso kuko ibatesha agaciro kandi ntigire icyo ibagezaho.

Muri ibi biganiro byarimo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Rusizi n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage muri iyo mirenge, abafite ubumuga bo mu karere ka Rusizi bongeye kugaragaza bimwe mu bikibabera imbogamizi nk’amazu y’imiturirwa yagiye azamurwa muri aka karere atubahirije uburengenzira bwabo.

Ibyo ngo bikwiye gukosorwa kuba badafite abantu bahagije babasemurira igihe habaye nk’inama na bo bitabiriye no kuba abafite ubumuga bwo kutabona bataragira icyumba cyihariye bigiramo inyandiko yabo bita braille, icyakora ibi na byo ngo bikaba bigishakirwa ibisubizo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abashyize hamwe ntakibananira , kandi Imana irabasanga , kwishyira hamwe icyambere bigaragara neza kuruta kuba munyanyagiye, kuko burya ni uwubasanzwe hamwe abona ko hari ubufasha runaka mucyeneye , nibyiza kwisyira hamwe buretse ni ubufasha namwe ubwanyu hari byishi muzageraho kungurana ibitekerezo bishobora kugiro icyo byababayrira

sam yanditse ku itariki ya: 4-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka