Rulindo: Habaye ihererekanyabubasha rya Komite nyobozi icyuye igihe
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29/01/2016, habaye ihererekanya bubasha hagati ya komite nyobozi icyuye igihe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ucyuye igihe Kangwagye Justus yashimiye aboyobozi bose bamufashije kuyobora, by’umwihariko ashimira abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuko bakoze akazi gakomeye kugira ngo babe barabashije kugera ku bikorwa by’iterambere byagezweho.
Yagize ati “Nishimiye ko iminsi ya manda bari barampaye, nta munsi n’umwe ubuzeho kandi nishimiye ko inshingano nari narahawe zo gufasha abaturage, kubayobora no gukemura ibibazo byabo hamwe n’abayobozi twafatanyije, inshingano twari twarahawe tuzishoje amahoro kandi neza”.
Kangwagye yasabye ko umushoramari Sina Gerard ufite uruganda ruzwi nka “Entreprise Urwibutso” kuri Nyirangarama, yazahabwa impamyabushobozi ihanitse kubera ubuhanga afite mubyo akora kandi bifitiye abaturage benshi akamaro.
Yifuje ko kandi mu gihe cya vuba hazashyirwaho Radio y’abaturage izavugira mu Karere Ka Rulindo, kugirango izafashe abaturage kuva mu bwigunge no gutanga ibitekerezo byabo, kuko ibyasabwaga kugirango iboneke bisa nkaho byari bigeze ku musozo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo Munyarukato Jean Baptiste ari nawe waherejwe ububasha bwo kuba ayobora aka Karere by’agateganyo, yashimiye ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe na komite nyobozi icyuye igihe.
Yagize ati “ Njyewe n’abo tuzaba dufatanyije akazi muri iyi minsi, tuzaharanira gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kubatega amatwi, gukemura ibibazo byabo; twiyemeje gusigasira ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe turushaho kubiteza imbere kuko nk’abadahigwa ntitwatuma bisubira inyuma kuko byaba ari icyaha gikomeye”.
Umuyobozi w’Akarere ucyuye igihe arasaba abayobozi bagiye kuyobora muri iki gihe cy’inzibacyuho ndetse n’abazayobora nyuma yaho, gusabanisha abaturage bakagira umwuka mwiza hagati yabo mu mikorere n’imikoranire no kububaha, kuko kububaha no kubatega amatwi bituma imikoranire iba myiza cyane.
Abagize Komite nyobozi icyuye igihe buri wese yahawe igikombe cy’ishimwe.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi team yari iyoboye Akarere ka Rulindo ariyo yari ishoboye kurusha izindi zari mugihugu hose. Niyo biba ibishoboka bari buzakomeze tukabatora kugeza bisabinahuzaye ikiruhuko kuko bahuzaga bakanahuza natwe abo bayoboraga. Gusa ntabwo twiheba kuko Rulindo ntijya ibura abahanga dufite Karake na Christine n’abandi nkabo twizeye ko bazacumbukura ikivi cya Kangwagye na Niwemwiza bakacyusa. Rulindo tuzahora dutwara ibikombe ntakabuza kuko abayituye turiyizeye.
nshimiye cyane byumwihariko kangwagye justus iterambere yagejeje mu akarere ka Rulindo mugihe cya manda ye, yagize ubwitange mukazi No kwegera abaturage. nifurije abamusimbuye akazi keza.