Rulindo: Biyemeje gukumira ikibazo cy’abana bajyanwa mu mijyi

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bafatanije n’abitwa imboni zo mu karere ka Rulindo biyemeje kuzakora ubukangurambaga bwimbitse mu baturage bose babashishikariza kwita ku burere bw’abana no gukumira icuruzwa ry’abantu rigenda rigaragara hirya no hino.

Mu bihe bishize, ngo mu karere ka Rulindo hagiye haboneka ikibazo cy’abana bavanwaga mu ngo z’iwabo rwihishwa bakajyanwa gukoreshwa imirimo yo mu ngo mijyi nka za Kigali n’ahandi mu gihugu cyangwa hanze yacyo. Ahakunze kugaragara iki kibazo cy’ibura ry’abana mu miryango yabo ngo ni mu murenge wa Cyungo.

Uwamariya Gerturde umuyobozi w’umudugudu wa Kibogora muri uyu murenge wa Cyungo, akaba n’imboni ikuriye izindi zigamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’icuruzwa ry’abana muri uyu murenge avuga ko bahagurukiye iki kibazo ku buryo kitazongera kubaho ukundi.

Aragira ati “ubu ikibazo cy’abana babura mu miryango yabo nta mpamvu, twaragihagurukiye dufatanije na bamwe baturage kandi turizera ko kitazongera kuboneka mu murenge wacu”.

Si muri uyu murenge wa Cyungo gusa iki kibazo cy’ibura ry`abana cyabonetsemo kuko no mu murenge wa Base,naho hagaragaye iki kibazo nk’uko bitangazwa na bamwe mu batuye uyu murenge bavuga ko abana bajyanwa no kwishakira akazi mu mujyi wa Kigali n’ahandi.

Muri iyi minsi yahariwe kurwanya icuruza ry’abana n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo abatuye aka karere bavuga ko bagiye kubirwanya cyane bahereye mu miryango itifashije kuko ari ho usanga ibi bibazo by’abana babo bagenda bakajya mu mijyi gushakirayo ubuzima bwiza.

Kuba abana benshi bavanwa iwabo rwihishwa bajyanwa gukoreshwa imirimo yo mu ngo zifashije ngo bigira ingaruka ku buzima bw’abo bana kuko batabasha kwiga ngo bazagire icyo bimarira kizima.

Muri gahunda igamije gukumira ikibazo cy’ibura ry’abana mu karere ka Rulindo, ngo inzego z’ubuyobozi zifatanije na bamwe mu baturage zizamanuka mu midugudu zijye kubashishikariza kugira uruhare mu kwita ku burere bw’abana babo bityo bagakumira iki kibazo ntikizongere kuboneka ukundi muri aka karere.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka