Rulindo: Abanyamuryango ba FPR biyemeje kuzamurana bose ntawe usigaye inyuma

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Rulindo biyemeje gutangira umwaka wa 2015 bafatanya kuzamuka mu iterambere ndetse no kugira umuco wo gukora no gutoza abanyamuryango bose gukora bakiteza imbere nta n’umwe usigaye inyuma.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nteko rusange yagaragrijwemo byakozweho muri 2014, imishinga migari iteganijwe gukorwa mu mwaka utaha wa 2015, ndetse n’imbogamizi zikigaragara muri bamwe mu banyamuryango ba FPR mu kwiteza imbere.

Muri iyi nteko rusange hanafashwe imyanzuro irimo nko gukomeza gushaka abanyamuryango bashya , ndetse n’abatararahira bujuje ibyangombwa bakarahizwa.

Hari kandi gukomeza ubufatanye mu kongera isuku muri rusange, gushishikariza abanyamuryango b’urubyiruko kurushaho kugana BDF no kuyibyaza umusaruro, bagafashwa mu gukorana n’abashoramari banini, gutoza abana kugendera ku ntego no gukunda igihugu, hashyirwaho gahunda ya ″family education″ n’ibindi.

Abanyamuryango ba FPR mu karere ka Rulindo kandi bifuje ko hakongerwa ingufu mu mugoroba w’ababyeyi, ntuharirwe abagore gusa, ahubwo n’abagabo bakawibonamo ngo kuko byagaragaye ko umugoroba w’ababyeyi witabirwa n’ababyeyi b’abagore gusa mu karere hafi ya kose kandi hari ibibazo byinshi ufasha mu gukemura.

Abanyamuryango ba FPR muri Rulindo biyemeje kuzamurana bose.
Abanyamuryango ba FPR muri Rulindo biyemeje kuzamurana bose.

Hifujwe gukomeza gushishikariza abanyamuryango bose kugana ibigo by’imari bagakangurirwa kutitinya kandi bose ku kigero kimwe abagabo, abagore kimwe n’urubyiruko.

Abanyamuryango ba FPR mu karere ka Rulindo bifuje ko hashyirwaho amatsinda y’urubyiruko yo kuzigama ( saving groups) muri buri murenge, kandi agatangira gukora vuba bidatinze , mu rwego rwo gukangurira urubyiruko gahunda yo kwizigamira.

Kubungabunga umutekano, himakazwa indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda mu rubyiruko rwo muri aka karere nabyo byagarutsweho

Hifujwe kandi ko gahunda yo kugaburira abana ku bigo by’amashuri abanza yagumaho mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi abana bahura nayo mu ngo z’iwabo.

Imyanzuro yose yafashwe muri iyi nteko rusange ya RPF mu karere ka Rulindo, abanyamuryango basabye ko igomba gushyirwa mu bikorwa bidatinze bahereye ku midugudu yose igize aka karere uko ari 494.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibikorwa bya FPR bigomba gukomeza kuba nta makemwa mu gihugu maze abanyarwanda twse tugakomeza kwibera muri uwo munyenga wo kubaka igihugu cyacu, FPR genda waratsinze

gabi yanditse ku itariki ya: 31-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka