Ruhango: Yaretse kuba mayibobo yiyemeza kubyangisha n’abandi

Sebera Charles w’imyaka 18 y’amavuko, nyuma y’imyaka 5 ari inzererezi “mayibobo” mu mujyi wa Ruhango, yafashe icyemezo cyo kubihagarika ahubwo yiyemeza gufasha n’abandi bakibirimo.

Hashize umwaka Sebera afashe iki cyemezo, nyuma yo kwiyemeza kuva ku muhanda, yahise yubaka akazu k’icyumba kimwe n’uruganiro hafi y’igishanga cy’umujyi wa Ruhango benshi bazi ku izina rya Rubambasha.

Akimara kubaka aka kazu yahise ajya gushaka abandi bana bari babayeho nabi bararaga ku muhanda “ingangi”, kugeza ubu akaba afite abana 4 babana muri aka kazu bakaba bamaranye umwaka.

Sebara Charles (ibumoso) n'abana arera.
Sebara Charles (ibumoso) n’abana arera.

Sebera avuga ko nubwo yiyemeje iki gikorwa ngo ntibimworoheye, kuko kubona ibibatunga bimugora cyane. Uyu musore ngo akimara kureka ubuzererezi yahise atangira akazi k’ubuyedi “gufasha abafundi” amafaranga abonye akaba ari ahahiramo bagenzi be.

Ati “ntibinyoroheye, kuko iyo nakoze nshobora gutahana amafaranga 1200 nkahahamo ubugari n’inyanya tugateka tukarya tukaryama. Gusa hari ubwo aka kazi kabura bikaba ngombwa ko turyama tugategereza icyo Imana izakora”.

Uyu musore avuga ko nubwo bitamworoheye ngo yamaze gufata icyemezo cyo gufasha bagenzi be bakareka kubaho nabi kuko ngo azi neza ko nabo ari bana nk’abandi bavukiye amezi 9.

Iyo witegereje Sebera n’aba bana arera ubona koko babayeho nabi, kubwabo ngo bagize amahirwe bakabona ubagoboka akabashakira udushinga duto twabateza imbere ngo byabafasha.

Iyi nzu yabo iri hafi y'igishanga, gusa ariko ngo banahangayikishijwe n'uko nta bwiherero igira.
Iyi nzu yabo iri hafi y’igishanga, gusa ariko ngo banahangayikishijwe n’uko nta bwiherero igira.

Mbarubukeye Claude w’imyaka 13 y’amavuko, avuga ko yamaze imyaka 3 arara ku muhanda atunzwe no kwikorera imizigo y’abantu, gusa ngo yishimira ko kugeza ubu atakitwa mayibobo kuko afite aho abarizwa.

Ati “navuye mu rugo mfite imyaka 10 kuko mama yari amaze gushaka undi mugabo, maze umugabo wa mama avuga ko atanshaka mu rugo rwe nuko nza kwibera imbobo, ariko ubu sinkiriyo kuko ntakirara mu ngangi”.

Barengayabo Muhawenimana avuka i Musambira mu karere ka Kamonyi afite imyaka 14 y’amavuko, avuga ko we yavuye iwabo ahunga ikibazo cy’ubukene. Gusa kugeza ubu akavuga ko we abonye umuntu umushyira mu ishuri ry’imyuga yakwiga agatera imbere.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko butari buzi ikibazo cy’aba bana ariko bukavuga ko iyo bukimenya mbere buba bwarabafashije nk’uko n’ubundi busanzwe bufasha abantu batishoboye.

Rugendo Byiringiro Jean, umukozi w’akarere ka Ruhango ushinzwe iterambere ry’umuryango no guteza imbere uburenganzira bw’umwana, avuga ko batigeze bamenya ikibazo cy’aba bana, gusa ngo iyo kigaragaye, babanza kureba impamvu yatumye abo bana bava mu miryango yabo.

Aha twasanze Sebera amazi kwitegura kugirango ajyane aba bana gusenga.
Aha twasanze Sebera amazi kwitegura kugirango ajyane aba bana gusenga.

Iyo basanze bafite ababyeyi, babafasha kubasubiza mu miryango, basanga ari impfubyi bagashyirwa ahantu bagatangira gufashwa kimwe n’abandi batishoboye. Mu by’ibanze bafashwa ni ukubashakira ibibatunga ndetse no gusubizwa mu ishuri.

Sebera wiyemeje gukura bagenzi be mu muhanda, avuga ko buri mwana yamaze kumugurira imyenda, iyo ku cyumweru hageze, ngo arabakarabya akabambika, akabashorera akabajyana kwa Yezu Nyirimuhwe bagasenga.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uko niko kwigira bavuga ndabarahiriye, gusa byari bikwiye ko nk’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bagira icyo babagenera muri za gahunda basanzwe bagira zo gufasha abatishoboye kandi n’aba bana biragaragara ko batishoboye, bityo rero bikaba bakeneye ubufasha bwashoboka ubwo aribwo bwose, kandi ntawushidikanya kuko igihe baba babonye ubufasha bakomeza bakiteza imbere nk’uko babigaragaje ko bafite ubushake.

james yanditse ku itariki ya: 3-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka