Ruhango: Nyuma yo gutabwa muri yombi yahakanye ko aretse ubupfumu akajya guhinga inyanya

Nyuma y’uko uwitwa Mpinyuje Eric wo mu karere ka Nyanza afatiwe mu karere ka Ruhango yiyita umupfumu uvura indwara zitandukanye ndetse akanatanga umuti uvura inyatsi, arahamya ko uyu mwuga yasigiwe na sekuru agiye kuwureka ahubwo agatangira guhinda inyanya i Busoro aho akomoka.

Ibi uyu mugabo yabitangaje mpu mpera z’icyumweru dushoje ubwo yarekurwaga nyuma yo kwemera ko uyu mwuga awuretse ndetse akanahita ajugunya ibyo yakoreshaga mu musarane.

Mpinyuje yafatiwe mu karere ka Ruhango abwira abantu ko abavura inyatsi bagakira.
Mpinyuje yafatiwe mu karere ka Ruhango abwira abantu ko abavura inyatsi bagakira.

Mpinyuje Eric w’imyaka 39 wubatse ufite umugore umwe n’abana bane, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango ubwo yarimo kubwira abantu ko afite ubushobozi bwo kubakiza.

Mu bikoresho yafatanwe harimo intebe ya Kinyarwanda izingeyeho ibitambaro byinshi, afite ihembe ry’inka, amayugi, umubiri w’Inyange wumye, uw’agasimba kitwa Agasamunyiga, ndetse n’uruhu yita Mutoni kuko arirwo yifashisha mu kuvura abantu inyatsi.

Bimwe mu bikoresho yifashishaga mu kuvura abantu no kubakiza inyatsi.
Bimwe mu bikoresho yifashishaga mu kuvura abantu no kubakiza inyatsi.

Mu gihe cy’amezi atandatu yari amaze ngo atangiye uyu mwuga, yari amaze kuguramo isambu ya miliyoni, moto , inka ndetse n’ibindi. Aha akaba yemeza ko hari abantu avura bagakira, harimo Abanyarwanda ndetse n’Abarundi.

Mu ndwara ngo yavuraga cyane, harimo uburwayi bwo mu mutwe, amadayimoni, inyatsi n’ibindi.

Amaze kurekurwa nyuma yo guta ibikoresho bye mu musarane yarapfukamye arasenga avuga ko agiye kwihingira inyanya.
Amaze kurekurwa nyuma yo guta ibikoresho bye mu musarane yarapfukamye arasenga avuga ko agiye kwihingira inyanya.

Mpinyuje avuga ko uyu mwuga wahoze ukorwa na sekuru Rukundumwami Mpabura, gusa nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano, akaza kurekurwa agata ibi bikoresho bye mu musarane, yarapfukamye arasenga avuga ko agiye gukizwa ndetse akanatangira umwuga w’ubuhinzi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Polisi ya Kicukiro nayo izafate undi musaza ufite amazu hano imbere ya SONATUBES wirirwa mu bapfumu, yazengereje umuryango we n’ubuyobozi bw’umurenge wa NIBOYE ngo umukoraho azabamuteza

musoni yanditse ku itariki ya: 28-05-2014  →  Musubize

Ariko kdi sinumva icyo uyu muntu yajijijwe kuko ibyo akora wumva ko byakijije benshi ndetse nawe ubwe wari umurimo umutunze wanamuteje imbere! Nonese polisi ngaho ni itubwire icyaha cye kitwz ikihe, ubupfumu se mu Rwanda ntibwahozeho! Icyakora koko niba atari iterabwoba yashyizweho nawe yagaragaje ko ntacyo yari ahagaze hi gikomeye nk’umurage kuko atabijugunya bitaramujugunya nawe rwose cg se ngo ababimuhatiye nabo bibakindure, ahaaa gusa nanone bibaye ari ukwishushanya rwose yari akwiye ahubwo guhanwa birenze aho.

Mbiswara yanditse ku itariki ya: 28-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka