Ruhango: Ikibazo cy’impunzi z’Abarundi zasize zihakoze Jenoside kigiye guhagurukirwa

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, yatangaje ko ikibazo cy’impunzi z’abarundi bagize uruhare muri Jenoside kigiye guhagurikirwa nabo bakaryoza iby’icyo cyaha ndengakamere.

Ibi yabitangaje tariki 09/06/2013 ubwo yifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Icyo kibazo cy’abarundi baje ari impunzi kigiye kureka kuba rusange ahubwo umuntu ku giti cye wagize uruhare muri iyo Jenoside ayikurikiranwaho nk’uko bigendekera n’undi Munyarwanda wese wayikoze agahungira mu bihugu by’amahanga.

Abantu bari benshi bitabiriye umuhango wo kwibuka mu karere ka Ruhango.
Abantu bari benshi bitabiriye umuhango wo kwibuka mu karere ka Ruhango.

Perezida wa sena yakomeje asaba abantu bose bafite amakuru ku ruhare rw’abo barundi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Ntongwe ubu akaba ari mu karere ka Ruhango kugaragaza urutonde rwabo ndetse naho bagiye bagaba ibitero bitandukanye kugira ngo nabo ubutabera bushobore kubakurikirana.

Yabivuze atya: “Abo barundi baduhekuye bakorerwe umwirondoro hamenyekane amazina yabo nabo bishe maze babiryozwe”.

Icyo kibazo cy’izo mpunzi z’abarundi bakoze Jenoside buri uko habayeho kwibuka kiravugwa cyane nk’uko Perezida wa Sena y’u Rwanda yabivuze ashimangira ko cyoroshye mu kuba cyashakirwa umuti mu gihe umuntu wese yaba agize uruhare mu gutanga amakuru kuri bo.

Imibiri 34 y'inzirakarengane zazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro.
Imibiri 34 y’inzirakarengane zazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro.

Samuel Dusengiyumva warokokeye Jenoside mu cyahoze ari komini ya Ntongwe ndetse akaba anahagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside muri ako gace atanga ubuhamya kuri izo mpunzi z’abarundi avuga ko abo zabaga zishe babaga batandukanye nabo Interahamwe zishe bitewe n’uko zabatemaga ndetse zikabarya na bimwe mu bice by’imibiri yabo.

Ubwo bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 34 y’inzirakarengane mu muhango witabiriwe n’abantu benshi barimo abanyacyubahiro batandakanye nka Minisitiri w’umuco na Siporo w’u Rwanda Mitali Protais kimwe na Dr Jean Pierre Dusingizemungu perezida wa IBUKA ariwo umuryango irengera inyungu z’abacitse ku icumu ku rwego rw’igihugu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

kwitariki 10-06-2013 twaridufite kuburana narwandatel batubwira kuhagera sa 8:00am umucamanza aje yari yatumije imanza 19 kuziburanisha acyarimwe aje ahamagaye avoka wacu yahageze 8:10am ahageze umucamanza aravugango murizomanza uko ari 19 at haraburana rumwe gusa izindi ndazisiba harimurukiko rwi nyamirambo muri pariki nyuma izindi 18 yazisibye da pe numiwe ubwo twahise dutaha twimyiza imoso.

alias yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Murabeshya niyo mu Isi mutabazwa amaraso y’abatutsi mwamennye,muzayabazwa na NYagasani kuko ziriya ni inzirakarengane mwishe sha!!

EmieMuneza yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Ariko baba abatindi barakanyagwa , ! uburyo se ahubwo umuntu yabaga yarabacumbikiye bamwe yarabagabiye baraje ari abatindi..naho baje kurimbura abantu...Umurengwe wica nk’inzara koko!! Ariko nta mahoro y’umunyabyaha ni hahandi.

pricsilla yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Amahrezo y’inzira ni munzu kandi nkuko uhagarariye abacitse ku Icumu Sam yabitangaje iminsi y’umujura ni 40..nabo hari igihe amaraso n’iyo mitima y’abantu bariye mibisi izabaturatuza bakigemura.

kamil yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka