Ruhango: Bamwise Paul Kagame ngo azatere ikirenge mu cya Perezida

Hitimana Samuel umugabo utuye mu Mudugudu wa Muhororo, Akagari ka Remera mu Murenge wa Kabagali ho mu Karere ka Ruhango ahamya ko kubera gukunda Perezida Paul Kagame, byatumye abyara umwana amwita amazina ye kandi akaba azamukurikirana kugira ngo azavemo umwana w’ingirakamaro.

Hitimana avuga ko mu matora ya Perezida ari bwo yamubonye akamukunda cyane ariko ngo bikaza kuba akarusho ubwo yagezaga gahunda ya “Gira inka” iwabo, akazana VUP, akazana bajyanama b’ububuzima bakivuriza hafi.

Uyu mwana ababyeyi be bamwitiriye umukuru w'igihugu bamufiteho umugambi wo kumukurikirana ngo azatere ikirenge mu cye.
Uyu mwana ababyeyi be bamwitiriye umukuru w’igihugu bamufiteho umugambi wo kumukurikirana ngo azatere ikirenge mu cye.

Ibi byatumye yumva ko igihe cyose azabyara umwana w’umuhungu, azamwitirira amazina y’umukuru w’igihugu. Niko byaje kugenda ubwo yabyaraga umwana w’umuhungu ku nshuro ya Gatatu agahita amwita Paul Kagame.

Ibi byakiriwe neza n’umugore Mukeshimana Beatrice bamubyaranye, kuko nawe ngo akanda umukuru w’igihugu cyane. Ati “numvise umugabo wanjye amwise Paul Kagame, biranshimisha kuko nanjye Perezida wacu Paul Kagame ndamukunda cyane”.

Gusa ngo ku ruhande rw’abaturanyi b’uyu muryango ntibakiriye neza, aya mazina bise umwana wabo, kuko ngo bumvaga ibyo baoze bitabaho nk’uko bitangazwa na Hitimana.

Hitimana n'umugore we bashimishwa n'uko umwana wabo yitiranwa n'uwo bakunda.
Hitimana n’umugore we bashimishwa n’uko umwana wabo yitiranwa n’uwo bakunda.

Hitimana avuga ko akimara kwita umwana we Paul Kagame, hari abaturanyi bagiye bamucyaha, bamubwira ko ibyo akoze bitabaho. Icyakora ngo yaje kunganirwa n’umukuru w’umudugudu wa Muhororo Nkwakuzi Jean Claude, amubwira ko batamutera ubwoba, niba yarabikoze abikuye ku mutima koko.

Ati “umukuru w’umudugude amaze kumbwira atya, nahisa mbwira ababimbwiraga ko nta cyambuza kwita aya mazina umwana wanjye kuko ari ibintu bitanunguye nabitekereje cyara.

Uyu mugabo ukora akazi k’ubuhinzi no kudoda inkweto, yemeza ko umwana we ubu umaze kugira umwaka umwe w’amavuko, azaharanira ko nawe yatera imbere akagera ikirenge mu cy’uwo yamwitiriye amazina, nawe kazaba umuntu w’ingirakamaro.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ABO BABYEYI BAKOMEREZE AHO AHUBWO NIBABYARA AGAKOBWA BAZAKITE JEANNETTE.

DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

ko mbona ameze nk’ufite down syndrom

kk yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

ubwose abamucahaga batekereje iki?ndumva ngewe ari byizacyane nangwa naye yagaragaje ibyishimo afitiye umukuru wigihugu.

niyigena francois xavier yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Ndagira ngo mbwire Bariya Babyeyi Nti;congratulation Ark Muzahigure Umuhigo Mwahize.

Nkunzwenimana Felicien yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

ibi se ninde wabimuhora, biremewe rwse pe kandi birashimishije, nakure ajya ejuru azatere ikirenge mu cya president wa Republika

karambizi yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

wauuuu nge nifurije uwo mujyambere amahirwe Uwiteka azabimufashemo kabisa

mujyanama kelly theodore yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka