Rubavu: Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abana b’imfubyi mu birori byo gusoza umwaka abagenera impano n’ifunguro ry’umunsi mukuru

Umufasha wa perezida Kagame yifatanyije n’abana b’imfubyi ziba mu kigo cya Noel Nyundo mu mihango yo kwitegura gusoza umwaka wa 2013, ashyikiriza abandi 22 inzu zo kubamo, naho abarenga 50 bashyikirizwa imiryango izabarera kandi asangira nabo ifunguro yabageneye mu bihe byo gusoza umwaka.

Ahitwa Kanembwe mu murenge wa Rubavu, madamu Jeannette Kagame yafunguye umudugudu w’amazu 20 yashyikirijwe abana 22 basanzwe baba mu kigo cy’imfubyi cya Nyundo barengeje imyaka 18 badafite imiryango.

Madamu Jeannette Kagame yasangiye umugati n'abana.
Madamu Jeannette Kagame yasangiye umugati n’abana.

Jeannette Kagame abashyikiriza aya mazu yubatswe ku buryo bugezweho kandi akagira ibikoresho byose, yatangaje ko uwo ari umunani wabo bahawe bakaba babaye bakuru kandi bagomba guheraho bubaka ubuzima bwabo kugira ngo bihe agaciro bagahe n’igihugu cyabo.

Kubwimana Eric uyobora umudugudu aba bana bubakiwemo yavuze ko bagiye gukomeza ibikorwa umuryango Unity Club watangije byo kububakira nabo bagatunganya aho bashyikirijwe kandi hakarushaho kuba heza. Uyu mudugudu wiswe ‘Imparanira-kwigira.”

Uyu munsi wateguwe mu rwego rwo gusabana n'abana bakiri bato.
Uyu munsi wateguwe mu rwego rwo gusabana n’abana bakiri bato.

Amazu make muri aya ngo ntarashyirwaho imireko iyobora amazi ku buryo babasha kuyafata, hakabamo n’amwe ataragezwamo amashanyarazi ariko abayahawe basabye ko nabyo byatunganywa mu gihe cya vuba.

Jeannette Kagame yashyikirije abana baba mu kigo cy’imfubyi imiryango

Madamu Jeannette Kagame yayoboye kandi igikorwa cyo gushyikiriza imiryango abana barenga 50 basanzwe barererwa mu kigo cy’imfubyi cya Nyundo, mu mihango yabereye ku kibuga cya Nengo mu mujyi wa Gisenyi.

Madamu Jeannette yafashe n'akanya ko kumva bimwe mu bitekerezo by'abana baganira.
Madamu Jeannette yafashe n’akanya ko kumva bimwe mu bitekerezo by’abana baganira.

Umufasha wa perezida Kagame yatangaje ko kurera ari inshingano ababyeyi bahabwa n’Imana kandi bakayihabwa n’igihugu, ikaba ariyo mpamvu abana bagomba kurererwa mu miryango aho kuba mu bigo. Madamu Kagame yemeje kandi ko leta y’u Rwanda izakomeza gushakira abana baba mu bigo imiryango barererwamo kuko bahabwa indangagaciro ziranga Ubunyarwanda ndetse bagatozwa urukundo n’imibereho nk’iyo mu muryango usanzwe w’Abanyarwanda.

Mukandayisenga Jeannette umwe mu bana barerewe mu kigo cya Nyundo yagaragaje ko n’ubwo mu kigo bahabwa byinshi n’abarezi babo, ariko ngo bifuza nabo kuba baba mu muryango usanzwe kuko bumva ari byiza kuruta kuba mu kigo.

Abayobozi batandukanye bo ku rwego rw'igihugu bitabiriye iki gikorwa.
Abayobozi batandukanye bo ku rwego rw’igihugu bitabiriye iki gikorwa.

Ababyeyi bahawe abana kimwe n’abazabafata basabwe kugira umutima ukunda abana batwara kandi bakabarera kimwe n’abandi babo nk’uko Nyirahabimana Agnes, umubyeyi wemeye kuzarera umwana akaba yamujyanye iwe kandi akemeza ko azamufata neza.

Muri iki kigo kandi haracyarimo abana batazi n’imiryango bakomotsemo iyo ariyo, kandi leta ikifuza ko ababyeyi bafasha mu kurereraa aba bana mu miryango aho bahabwa uburere bwiza. Umufasha wa perezida Kagame aravuga ko buri Munyarwanda yagombye kugira urukundo rutuma yifuza ko nta mwana urererwa mu kigo cy’imfubyi, Abanyarwanda bagaharanira kurera abana b’abaturanyi babo bitabye Imana kimwe no kuboneza urubyaro kugira ngo hatagira ubura ubushobozi bwo kurera abana be, bakaba bajyanwa kurererwa mu kigo.

Umufasha wa Perezida Kagame kandi yifatanije n’abana b’imfubyi mu ntara y’Iburengerazuba, aho abana barenga 500 basangiye nawe mu gusoza umwaka 2013 mu karere ka Rubavu.

Ibikorwa bya Unity Club mu gufasha abana bo mu kigo cya Nyundo byatangiye 2011 ubwo umufasha wa perezida Kagame yifatanyije n’abana babaga muri iki kigo, naho gahunda yo gusubiza abana mu miryango kuva yatangira ngo ibigo bine bimaze gufungwa, abana babibagamo bakaba barasubijwe mu miryango, naho ibindi bitatu biracyarimo abana hategerejwe imiryango bajyanwamo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mubyeyi Wacu Imana Izaguhembele Ibyo Ukomeje Gukoleld Abana Babanyalwanda

Nzakuzimana Nathanael yanditse ku itariki ya: 14-12-2013  →  Musubize

Imana ihe umugisha Madamu Jeannette Kagame.

triplek3k yanditse ku itariki ya: 14-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka