Rubavu: Inzego zose zirasabwa guhagurukira ruswa ishingiye ku gitsina ihagaragara

Raporo iheruka gushyirwa ahagaragara n’umuryango Transparence International Rwanda igaragaza ko mu Rwanda ruswa ishingiye ku gitsina ihaboneka nubwo inzego nyinshi zibihakana zivuga ko byaba ari amagambo.

Ubuyobozi bw’akarere busaba abantu bose kwamagana abaka iyi ruswa, gutanga amakuru aho bayibona, ndetse ko gushishikariza urubyiruko kubahiriza indangagaciro birinda gutanga ruswa kuko ntaho yemewe mu Rwanda.

Bahame Hassan, umuyobozi w’akarere ka Rubavu, avuga ko gutanga ruswa ishingiye ku gitsina ari ukwitesha agaciro.

Abisobanura muri aya magambo: “turasaba urubyiruko kwiha agaciro kuko utanze ruswa ku burenganzira bwe aba yitesheje agaciro, abanyeshuri batanga iyi ruswa ntibashobora kwiga kuko babona amanota batize bikagabanya ubumenyi.”

Mu kiganiro cyatangiwe kuri radio y’abaturage mu karere ka Rubavu taliki 2/6/2013 cyari kigamije gushishikariza abaturage kurwanya iyi ruswa no gutanga amakuru aho igaragara, bamwe mu baturage batanze amakuru ko iyi ruswa mu karere ka Rubavu ihari ndetse bagaragaza aho yibanze nubwo bamwe mu bayobozi bagerageje kubihakana.

Hamwe mu hatunzwe urutoki n’abaturage ni muri za kaminuza aho abanyeshuri batsindwa biyambaza ruswa y’igitsina abarimu bakabaha amanota, abashinzwe gufata ibicuruzwa bitasoze bizanwa n’abitwa abacoracozi hamwe n’abikorera cyane cyane ibigo bitwara amagenzi muri aka karere.

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, arasaba inzego zose zo mu karere ayobora kurwanya ruswa ishingiye ku gitsina.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, arasaba inzego zose zo mu karere ayobora kurwanya ruswa ishingiye ku gitsina.

Iki gikorwa cyo gushaka amakuru kuri ruswa y’iginsina no kureba uko yarwanywa cyateguwe n’inteko ishingamategeko ifatanyije n’ibigo bitandukanye nka Transperence International Rwanda, Pro-femme Twese Hamwe, inama y’igihugu y’abagore mu kureba uburyo bashakira igisubizo iyi ruswa ivugwa mu Rwanda kandi rwari rumaze gutera imbere mu kurwanya ruswa no guteza imbere umugore.

Senateri Mushinzimana Appolinaire hamwe nabo bazanye mu karere ka Rubavu avuga ko baganiriye n’inzego zitandukanye zirimo urubyiruko n’abakuze bakabagaragariza ko iyi ruswa ivugwa ihari kandi hari abayakwa bigatuma babura imirimo cyangwa bakabirenganiramo.

Bamwe mu rubyiruko bagaragaje ko iyi ruswa iterwa n’ubucyene, kubura akazi n’irari ry’abagabo batanga imirimo babanza gusaba uwo bahaye akazi kuryamana nawe, ahandi bikoreshwa ngo ni mu mashuri bakuru na Kaminuza aho umunyeshuri w’umukobwa atanga iyi ruswa ku mwigisha akabona amanota.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe; bisaba ko amategeko ahana y’u Rwanda yavugururwa hakarebwa uburyo abaka iyi ruswa bahanwa n’ubwo kubona ibimenyetso bigoye kandi utayitanze arenganywa haba mu kubona imirimo, kuzamurwa mu ntera, kugira atirukanwa ku kazi hamwe no kugira atsinde.

Nubwo ikibazo cy’amategeko gishyirwa imbere, kuganiriza urubyiruko ku myifatire n’indangagaciro nyarwanda ni bimwe mu bigomba kwitabwaho, abakobwa bakumva ko batagomba gutanga umubiri wabo ku burenganzira bwabo, nubwo bamwe bavugwaho kwitwara nabi akaba aribo bayitanga kugira ngo bagere kubyo bashaka cyane cyane mu mashuri.

Mu nama yahuje inteko ishingamategeko n’imiryango yita ku burenganzira bw’umugore mu karere ka Rubavu hemejwe ko nubwo kubona ibimenyetso bigoye, abashyirwa ku nkeke yo gutanga iyi ruswa bagombye gutanga amakuru bataravutswa uburenganzira bwabo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka