Rubavu: Bavuga ko guhindura ingingo y’i 101 mu itegeko nshinga ari ukwirinda gucyenyuka

Abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe akarere ka Rubavu batangarije itsinda ry’abadepite ko bashaka ko manda z’umukuru w’igihugu zakurwaho, kuko badashaka gucyenyuka no kuba imfubyi mu gihe babuze Perezida Kagame.

Babitangaje mu biganiro impande zombi zagiranye kuri uyu wa kabiri tariki 21 Nyakanga 2015, ubwo baganiraga ku ngingo y’i 101 iri mu itegeko nshinga ivuga ku mubare ntarengwa wa manda z’umukuru w’igihugu.

Abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe bishimiye kwakira abadepite baje kubatega amatwi.
Abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe bishimiye kwakira abadepite baje kubatega amatwi.

Mu gihe abaturage bandikiye Inteko Ishingamategeko basaba ko ingingo yavugururwa hakaba n’abatarabashije kwandika, abatarandikiye inteko ishingamategeko bavuga ko nubwo batanditse bashyigikiye igitekerezo cyo guhindura ingingo ya 101 kandi ibyo bavuga batabitegekwa ahubwo babikura ku mutima bashingiye kubyo Perezida Kagame yabakoreye.

Umusaza Nyamaturi utuye mu murenge wa Cyanzarwe avuga ko abanyarwanda ikosa bakora ntibaryibabarire ari ukwigira ipfubyi no gutuma bacyenyuka, mu gihe baba babuze Perezida Kagame.

Nyamaturi avuga ko kubura Perezida Kagame bingana no gucyenyuka.
Nyamaturi avuga ko kubura Perezida Kagame bingana no gucyenyuka.

Ahereye ku byiza agejeje ku Rwanda mu myaka 14 aruyoboye nibyo agejeje ku mahanga, ngo ingingo ya 101 mu itegeko nshinga ry’igihugu cy’u Rwanda ibangamira Kagame kwiyamamaza izindi manda mu kuyobora Abanyarwanda ikwiye guhindura akayobora u Rwanda kugeza igihe ananiriwe.

Naho Mbonigaba ufite myaka 64 avuga ko yifuza ko ingingo ya 101 ihindurwa, kugira ngo Perezida Kagame akomeze kuyobora u Rwanda kuko hari byinshi yarugejejeho iterambere n’imibereho myiza bakomora ku mutekano.

Turinamahoro wambaye hasi ngo guhora mu matora ni ugusesagura kandi bafite umuyobozi ubikwiye.
Turinamahoro wambaye hasi ngo guhora mu matora ni ugusesagura kandi bafite umuyobozi ubikwiye.

Turimumahoro umwe mu basigajwe inyuma n’amateka wakuwe mu ishyamba rya Gishwati akubakirwa mu murenge wa Cyanzarwe, avuga ko imiyoborere myiza ya Perezida Kagame yatumye akurwa ibuzimu agashyirwa ubuntu, akaba yaratangiye n’ibikorwa byo kwiteza imbere, avuga ko ingingo iteganya manda z’umukuru w’igihugu yakurwaho Perezida Kagame akayobora abanyarwanda kugeza ashaje.

Avuga ko impamvu yifuza ko Perezida Kagame ayobora kugeza ashaje ari ukwanga ko bahora basesagura amafaranga y’amatora no kwica akazi kandi bafite umuyobozi mwiza bishimira bahawe n’Imana.

Mu gihe abaturage benshi bavuga ko bifuza ko Perezida Kagame yayobora abanyarwanda kugeza ashaje, Maniragaba Joseph avuga ko imyaka 14 Perezida Kagame ayobora abanyarwanda ari micye kandi ibyo kugeza kubanyarwanda ari byinshi, agasaba ko ingingo yahindurwa manda zikagirwa enye ariko buri manda ikagira imyaka itanu.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka