Rubavu: Abaturage bagaragarije EJVM ko agasozi Kanyesheja 2 kari mu Rwanda
Itsinda ry’ingabo zoherejwe n’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari (EJVM), taliki ya 9/7/2014 ryongeye gusura agasozi ka Kanyesheja2 kabereyeho imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda na Kongo taliki 11/6/2014.
Taliki 17/6/2014 EJVM yari yasohoye icyegeranye kigaragaza ko agasozi ka Kanyesheja 2 kabereyeho imirwano gahuriweho n’ibihugu byombi; ibi byatumye hari aho icyo cyegeranyo kivuga ko imirwano yabereye ku ruhande rwa Congo nyamara ingabo za Congo arizo zarengereye umupaka zikaza mu Rwanda.
Nyuma y’icyo cyegeranyo, abaturage ku ruhande rw’u Rwanda baturiye agasozi kabereyeho imirwano batangaje ko batemeranya n’ibyakozwe n’iri tsinda rya EJVM kuko bamaze igihe bakorera kuri Kanyesheja 2 ndetse bakaba bafite n’ibyangombwa by’ubutaka bwaho, naho Abanyekongo batwerererwa ubwo butaka batigeze bahakorera na rimwe.
Ubwo bongeraga gusura agasozi ka Kanyesheja 2 kuri uyu wa 9/7/2014, abasirikare bagize EJVM baganiriye n’abaturage bafite imirima kuri Kanyesheja 2, bagaragarijwe ibyangombwa by’ubutaka babwirwa ko ibyo bavuga ko Kanyesheja2 igabanyijemo kabiri ataribyo kuko yahoze ituweho n’Abanyarwanda ndetse babereka aho bari basanzwe bagabanira n’Abanyekongo.
Mu myaka 1960 Kanyeshaja 2 yari ituweho n’umugabo witwa Rucyeribuga wari waravuye mu Ruhengeri, 1980 haje kuboneka abandi Banyarwanda batuye kuri aka gasozi basimbuye Rucyeribuga, nyamara nta Munyekongo wigeze ahatura ku buryo Kanyesheja 2 yakitirirwa Abanyekongo. Umusozi wa Kanyesheja 1 niwo wa utuweho n’Abanyekongo kandi batigeze bagirana ikibazo n’Abanyarwanda bari kuri Kanyesheja 2.
Abasirikare bagize itsinda rya EJVM baragaragarijwe ko uretse agasozi ka Kanyesheja 2 ngo bamwe mu basirikare ba Kongo bateye mu Rwanda harimo n’Abanyarwanda bashyizwe mu gisirikare cya Kongo.
Uretse Cpl. Hategekimana Baysiro uvuka hafi y’urutare rwa Ndaba mu karere ka Karongi, hagaragajwe n’undi musirikare wa Kongo warasiwe kuri Kanyesheja2 ariko akaza kugwa mu bitaro i Goma.
Rudahungabana Augustin uzwi ku izina rya Jisho imiryango ye isanzwe ituye i Busasamana kagari ka Kageshi umudugudu wa Gasenyi yagaragaje ko yaje kugwa mu bitaro i Goma nyuma yo kurasirwa kuri Kanyesheja 2 ubwo yari yarashwe mu mugongo bikabije.
Abaturage babwiye itsinda rya EJVM ko Rudahungabana Augustin yahoze mu Rwanda ari Local Defense ariko mu mwaka wa 2009 aza kujya muri Kongo aho yashyizwe mu gisirikare cyaho akaba yari kumwe n’abaje guhungabanya umutekano w’u Rwanda taliki 11/6/2014.
Nubwo itsinda rya EJVM ntacyo ryavuze kuri raporo ryari ryakoze ryemereye abaturage ko rigiye kongera kugenzura ibimenyetso babonye ku gasozi ka Kanyesheja 2 naho kubirebana n’abasirikare barashwe bigaragazwa ko ari Abanyarwanda rikaba rizabigenzura.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ARIKO UYU MUKINO INGABO ZA ONU ZIKOMEJE GUKINA NI BWOKO KI? BAGIYE GUTABARA ABATURAGE BARIMO GUPFIRA MURI CENTRAFRIQUE, SOUTH SUDAN, IRAK, ISRAEL, PALESTINE, N’AHANDI TWE BAKATUREKA. UBU MURABONA KOKO BABA BAZANYWE NO KUGENZURA IBYA KANYESHEJA YA 2 CYANGWA BARI GUTATIRA FDLR AHO IZANYURA IGABYE IBITERO KU RWANDA?! NZABA MBARIRWA!!! GUSA NGABO ZACU N’ABAYOBOZI B’IKI GIHUGU, IBYO CONGO, TZD, SA, N’ABAZUNGU BABARI INYUMA MUBYITEGE!!!!