Rubavu: Abanyarwanda 120 batashye mu Rwanda kubera kubuzwa amahoro na Mutomboki

Abanyarwanda 120 biganjemo abagore n’abana batashye mu Rwanda banyuze mu karere ka Rubavu bavuye mu duce twa Masisi, Ijwi, Kalehe na Rutshuro, kuri uyu wa Gatanu tariki 22/11/2013.

Aba batahutse bavuga ko batari borohewe n’imitwe yitwaza intwaro nka Rai Mutomboki ikomeje kumenesha Abanyarwanda.

Hanyurwimfura wahunze 1998 avuga ko yahunze avuye Rambura kubera umutekano mucye watewe n’abacengezi, aho yagiye Kirorirwa akomeza Karuba ahitwa Ruki maze ahashakira umugore n’abana.

Abanyarwanda batahutse bageze mu Rwanda.
Abanyarwanda batahutse bageze mu Rwanda.

Avuga ko atashye nyuma yo kumenesha n’abarwanyi ba Mutomboki bamusenyeye agatandukana n’umugore n’abana yashatse.

Hanyurwimfura avuga ko benshi mu Banyarwanda bahungiye muri Congo bafite gushidikanya kuko badafite amakuru y’ibibera mu Rwanda. akemeza ko benshi mu bari mu buhunzi bakeneye gushishikarizwa gutaha kuko nta makuru bafite.

Kubyerekeranye n’imibare y’abanyarwnda bari m’ubuhunzi ngo haracyari abanyarwnada benshi kandi babayeho nabi, avuga ko nubwo bakomeza kwizirika kuba mu buhunzi ngo ni ukubera kutamenya amakuru y’ibibera mu Rwanda naho ubundi ntawagereranya u Rwanda na Congo.

Abanyarwanda batahutse bakirwa k'umupaka uhuza u Rwanda na Congo.
Abanyarwanda batahutse bakirwa k’umupaka uhuza u Rwanda na Congo.

Hakizimana avuye Shangi muri Rutshuro avuga ko yahunze afite imyaka itandatu ariko atahutse mu Rwanda kubera kumeneshwa imitwe yitwaza intwaro. Benshi mu banyarwanda bahungutse bataha kubera amakuru y’ababo babahamagara cyakora ngo radio Rwanda niyo ishobora kumvikana indi radiyo yumvikana ni radiyo Isangano, nk’uko yabitangaje.

Yongeraho ko amakuru batanga afasha Abanyarwnada bari mu buhunzi gufata icyemezo.

Hakizimana avuga ko nubwo yavuye mu Rwanda atahazi ngo uharebye abona hatandukanye naho avuye akavuga ko nubwo ataragera mu rugo, ngo u Rwanda ni rwiza birenze aho babaga urebye abantu inyubakozi n’ikirere ngo mu Rwanda hari ikizere cyo kuhaba.

Nyirahabimana Thereza wahungutse ku ijwi avuga ko hari abanyarwanda benshi kandi batemererwa gutaha n’ingabo za congo zihakorera kuko zibasoresha amafaranga batashye zitakongera kubona.

Nyirahabimana avuga ko abagore benshi batahuka bazana abana bari bafitanye n’abagabo b’abakongomani ariko kubera u rwango bagirira abanyarwanda ngo barabata ubundi bakabafata nabi bikabatera kwitahira nubwo hari abafite abagabo bagiye mu mitwe yitwaza intwaro abandi bakaba baritabye Imana.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka