Rubavu: 94.8% bamaze gufata amakarita y’itora

Komisiyo y’Amatora (NEC) mu Karere ka Rubavu iratangaza ko imyiteguro y’amatora igenda neza, kuko 94% by’abahatuye bamaze gufata amakarita y’itora.

Kuri uyu wa gatanu Kigali Today yagiranye ikiganiro n’umukozi wa NEC muri Rubavu, Mujawamariya Vestine, atangaza abaturage ibihumbi 193.492 bafashe amakarita, mu gihe abiyandikishije mu karere ari 203.906.

Urupapuro bazatoreraho rwamaze gutangazwa.
Urupapuro bazatoreraho rwamaze gutangazwa.

Yavuze ko abakozi bazakoreshwa mu matora muri aka karere 2.379 bazabanza guhugurwa kugira ngo bazanoze akazi neza.

Mujawamariya avuga ko n’ubwo abaturage bo mu karere ka Rubavu bagira umuco wo kwitabira itora, bagomba no gukurikirana ibiganiro bibasobanurira gahund ay’amatora ya Referandum.

Ati “Turasaba abaturage kwitabira ibiganiro bisobanura itora, ikindi tubasaba ni ukuzitabira gutora kare kuko amatora azatangira saa moya kugera saa cyenda. Abazatora bagomba gutora neza birinda kwangiza impapuro z’itora batora imfabusa.”

Abajijwe impamvu hari imibare iboneka ko itafashe amakarita y’itora Mujawamariya avuga ko byatewe n’abiyandikishije ko batorera Rubavu ariko bakaba batagihari.

Ati “Hari amakarita atarabonye beneyo, ariko ikibazo byatewe n’uko banyirayo bimutse, abandi barapfuye, gusa abimutse dutegereje ko bazaza kuyafata.”

Imirenge ibonekamo benshi bataje gufata amakarita ni Gisenyi, Rugerero na Rubavu imirenge y’umujyi wa Rubavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka