Rambura: Hashyizweho ikarita ifasha abaturage kwitabira gahunda za Leta ku gihe

Mu murenge wa Rambura, mu karere ka Nyabihu hashyizweho ikarita ifasha abaturage kurushaho kumenya, gukurikirana, kwitabira no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Abaturage bavuga ko iyi karita ibafitiye akamaro kanini kuko iyo umuntu afite icyo yagezeho ibyerekana binyuze mu mukono ushyirwaho n’abayobozi, n’iyo ari ikigande ikabyerekana kuko usanga kuri gahunda zose ziyiriho nta haba hasinye ,ibi bikaba byamutera kwisubiraho.

Iyi karita igaragaraho gahunda za Leta zitandukanye umuturage agomba kwitabira ku gihe, harimo umuganda, ubwisungane mu kwivuza, umutekano, kugira kandagira ukarabe, uturima tw’igikoni, kuba mu bimina, kuba mu kigo cy’imari runaka, n’ibindi.

Ikarita ifasha abaturage kumenya, gukurikirana no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.
Ikarita ifasha abaturage kumenya, gukurikirana no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Shema Aimable utuye mu kagari ka Birembo mu murenge wa Rambura, asanga iyi karita ifite akamaro kanini kuko imufasha kugira umwete mu gukurikiza ibiba biyiriho kandi ku gihe. Avuga nk’urugero yitabira umuganda ku gihe, agatanga mitiweli, agaharanira kugira isuku iwe, n’ibindi.

Yongeraho ko imbere y’igikorwa icyaricyo cyose giteganijwe umuturage yitabiriye, ubuyobozi bushyiraho umukono, buhamya ko yitabiriye gahunda runaka, urugero nk’umuganda cyangwa se ibintu runaka yagombaga kugeraho nko kugira akarima k’igikoni, kandagira ukarabe, guhuza ubutaka mu mirima ye n’ibindi.

Ibi ngo bimufasha kumenya ko agendana na gahunda za Leta neza kandi igihe abigezeho ngo aba ageze ku iterambere. Ku rundi ruhande, umuyobozi w’umudugudu wa Raro mu murenge wa Rambura, avuga ko iyi karita inafasha buri muturage kumenya uko ahagaze, bityo n’abafite intege nke bakaba bahabwa inama.

Abaturage bemeza ko iyi karita ibafasha kumenya uko bahagaze mu gukurikiza gahunda za Leta.
Abaturage bemeza ko iyi karita ibafasha kumenya uko bahagaze mu gukurikiza gahunda za Leta.

Gasana Thomas uyobora umurenge wa Rambura avuga ko iyi karita ari ingenzi cyane kuko ifasha umuturage kumenya uko yitabira gahunda za Leta no kwikubita agashyi mu gihe asanze atazitabira uko bikwiye kuko ikarita ihita ibigaragaza, mu gihe icyo yagombaga gukora kitasinyiwe ko yakigezeho.

Mu gihe u Rwanda rukataje mu iterambere, ingamba zitandukanye mu duce runaka zigenda zishyirwaho kugira ngo umuturage arusheho gutera imbere no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije iterambere ryaba irye bwite n’iry’igihugu muri rusange.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi carte iratuma abaturage batayitwaje badahabwa Service buretse gato kand mwitege Ikiguzi cyayo. Ni inzira ya Ruswa!

aliane yanditse ku itariki ya: 27-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka