RRA yafashe toni 10 za kawa icuruzwa magendu

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyafashe toni 10 z’ikawa yaguzwe mu Rwanda, ijyanywe mu gihugu cya Ugande mu buryo bwa magendu.

Mu gikorwa cyo kwerekana imodoka yari ipakiye iyi kawa cyabaye kuri uwu wa 17 Ukwakira 2015, Komiseri Wungirije ushinzwe Abasora muri RRA, Mukashyaka Drocelle, yavuze nta kawa yemerewe gusohoka mu gihugu itabiherewe uburenganzira.

Imodoka yafatanywe toni 10 z'ikawa zerekezaga muri Uganda.
Imodoka yafatanywe toni 10 z’ikawa zerekezaga muri Uganda.

Yagize ati"Ishami rya duwane muri RRA ni ryo ibyoherezwa hanze byose binyuramo, bikuzurizwa impapuro zibyemerera gusohoka mu gihugu mu rwego rwo kumenya ingano y’ibijya hanze, izindi nzira byanyuzwamo ntizemewe".

Mukashyaka akomeza avuga ko imodoka yari yaturutse mu gihugu cya Uganda izanye ibicuruzwa mu Rwanda, mu gusubirayo itwara iyo kawa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari yo mpamvu ku bufatanye na Polisi yafashwe.

Gatarayiha Célestin, Umuyobozi w’Ishami rya Kawa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibijya mu Mahanga (NAEB) avuga ko ikawa yafashwe hari byinshi itujuje.

Agira ati "Amabwiriza ya MINAGRI ntiyemera ko ikawa y’amaganda (ikawa yumye idatonoye) icuruzwa hanze y’igihugu, itonoye ni yo ijya hanze kandi na yo ikaba ifite ibyangombwa biyemerera gusoka bitangwa na NAEB".

Akomeza avuga ko iyo ikawa nk’iyi ifatiwe mu nzira zo kujyanwa hanze mu buryo butemewe n’amategeko, ihita yoherezwa muri NAEB hagategurwa igikorwa cyo kuyiteza cyamunara mu rwego rwo guhana abakora ubu bucuruzi.

Ufatiwe muri iki gikorwa ahanishwa kandi kwimwa uburenganzira bwo gucuruza kawa nk’uko bitangazwa na NAEB.

Ikindi ngo iyo ikawa y’amaganda igiye hanze igatonorerwayo ihita yitirirwa icyo gihugu bityo u Rwanda rukabihomberamo kuko amadovize yagombaga kwinjira ataba akibonetse.

Ikawa yafashwe ikaba ifite agaciro gasaga miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda hafatiye ku giciro cya kawa yoherezwa mu mahanga.

NAEB ikangurira abashaka kujyana ibicuruzwa mu mahanga gukurikiza inzira zemewe mu rwego rwo kwirinda igihombo kuko ibyangombwa biherekeza ibicuruzwa biboneke ku buryo bworoshye kandi bigatangirwa ubuntu nk’uko Gatarayiha yabivuze.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibi ni bwiza abanyereza imisoro yaleta baje bareberaho ko ari cyaha gikomeye kandi muzi ko imisoro ivamo ibikorwa byamajyambere amashuli ,imihanda n’ibindi RRA na ryashami rya polisi y’igihugi rirwanya magendo mukomereze aho.

kagaju yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

Kudos police well done, aba bantu bakoresha magendu baba bagomba gufatwa kuko nibo batuma ubukungu bwacu bumanuka kandi ikawa nikimwe mu bihingwa ngengabukungu bitwinjiriza amadevise

Juma yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

Birakenewe ko NAEB yishyura imperekeza abakozi yasezereye mu kazi umwaka ushize. Kuki bashaka ko babibutsa kubahiriza inshingano zabo? Niba utagikeneye umukozi ukamusezerera, ukwiye kumuha ibye mukarangizanya neza, aho kuba byakurura izindi ngaruka nyuma.

aschja yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka