RCS yatangije sosiyete y’ubucuruzi izajya ibyaza umusaruro ibikorwa n’abagororwa

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruratangaza ko rwatangije sosiyete y’ubucuruzi izajya ibyaza umusaruro ibikorwa n’abagororwa mu rwego rwo kwishakamo amafaranga azajya yunganira leta mu ngengo y’imari yarugeneraga.

Iyi sosiyete yiswe MUHABURA Multichoice Company Ltd imaze igihe kigera ku mezi atatu itangiye, nayo ikaba ije guhangana ku isoko ry’umurimo n’andi masosiyete atanga serivisi asanzwe mu Rwanda, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wayo, Egide Harelimana.

Agira ati “Turashaka kwihaza kugira ngo RCS igabanye ingengo y’imari leta ihora itanga ku mfungwa n’abagororwa. Hakorwaga ibikorwa n’ubundi by’umusaruro mu bisanzwe muri RCS ariko mu by’ukuri amafaranga twagiye twinjiza yagiye yiyongera buhoro buhoro ariko wareba ugasanga ya ntego yo kwihaza tutayigeraho vuba nk’uko igihugu cyabidusabye”.

Igitekerezo cyo gushyiraho iyi sosiyete cyatanzwe n’inama y’abaminisitiri, RCS ibishyira mu bikorwa mu kwezi kwa 9/2014. N’ubwo izaba igenzurwa na Minisiteri y’Imari, inyungu izajya ivamo izajya iba ari iyo kunganira RCS, nk’uko Harelimana yakomeje abisobanura.

Maj Gen Rwarakabije avuga ko bifuza ko sosiyete bashinze yazabafasha kugabanya kugabanya ingengo y'imari Leta ibagenera.
Maj Gen Rwarakabije avuga ko bifuza ko sosiyete bashinze yazabafasha kugabanya kugabanya ingengo y’imari Leta ibagenera.

Komiseri Mukuru wa RCS, Maj Gen Paul Rwarakabije, yatangaje ko bashaka kugabanya amafaranga leta yashyiraga muri uru rwego bitewe n’uko abagororwa basanzwe binjiza amafaranga.

Ati “Turashaka ko byibura mu mafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 11 y’ingengo y’imari leta iduha twayagabanya tugasigaza byibura muri miliyari eshatu”.

RCS isobanura ko iyi sosiyete itaje guhindura ibyakorwaga ahubwo ije kongera imbaraga no kugabanya zimwe mu nzitizi mu byakorwaga birimo ubuhinzi, ubworozi, ibijyanye n’imyuga itandukanye ikorerwa muri za gereza n’ubwubatsi.

Ibindi bihuye n’amategeko atemereraga uru rwego gupiganwa ku isoko nabyo biri mu byatumye biyemeza gutangiza iyi sosiyete. Ubwubatsi, gukora imihanda, guhinga no gutunganya umusaruro uvuye mu buhinzi n’ubucuruzi ni bimwe mu byo izibandaho.

Umwaka ushize ibikorwa bitandukanye bya RCS bikorwa n’imfungwa n’abagororwa byayinjirije amafaranga agera kuri miliyari 2,5 z’amafaranga y’u Rwanda. Amafaranga agaruka akenshi niyo akoreshwa mu mibereho myiza y’abagororwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

n’ubundi ubusanzwe abagororwa na gereza zisanzwe zitanga umusaruro cyane kandi ndatekerezako iki kintu kije kongera umusaruro cyane

kiki yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka