RCS ihangayikishijwe n’abagororwa batishoboye batereranywe n’imiryango yabo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatangiye guha imyenda abagororwa batitabwaho n’imiryango yabo; runasaba imiryango kujya isura abantu bayo bafunzwe.

Imfungwa n’abagororwa 135 bo muri Gereza ya Rubavu bashyikirijwe imyenda yo kwifubika kuri uyu wa 19 ugushyingo 2015, nyuma y’uko iki gikorwa gitangirijwe muri Gereza za Gicumbi na Musanze.

Bamwe mu mfungwa n'abagororwa bo muri Gereza ya Rubavu bahawe imyambaro yo kwifubika.
Bamwe mu mfungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Rubavu bahawe imyambaro yo kwifubika.

Umuvugizi wa RCS, CIP Hilary Sengabo, yabwiye Kigali Today ko uru rwego ruhangayikishijwe n’abagororwa batereranywe n’imiryango yabo kandi bayikenera.

CIP Sengabo yagize ati “Ubu turi mu bihe by’ubukonje. Hari abagororwa batishoboye kandi badasurwa n’imiryango yabo; mu gihe cy’ubukonje, bicwa n’imbeho. Dufatanyije n’abafatanyabikorwa, twabashakiye imyenda yo kwifubika ariko turasaba abafite ababo bafunze kubasura no kubaba hafi.”

Sengabo avuga ko hari imyenda y’impuzankano RCS itanga (ya “rose” na “orange”) ariko ngo imfungwa n’abagororwa bayambara basohotse hanze ya gereza naho muri gereza bambara imyenda yabo.

Sengabo yongeraho ko abadasurwa n’imiryango yabo bicwa n’imbeho ndetse bakagira ubwigunge. Akaba asaba imiryango ifite abantu bafunze gufasha gereza mu kubagorora kuko ngo iyo abafunzwe bahawe amasomo abagorora n’imiryango ikababa hafi birabubaka.

Gereza ya Rubavu iherereye ahantu hakonje, ku buryo mu gihe cy’imbeho abagororwa bakenera kwifubika.

Mu muganda ngarukakwezi w’Ukwakira gushize, abagororwa basabye ababasura kubazanira ibibafasha kurangiza ibihano nk’imyenda n’ibiribwa bibubaka.

Gereza ya Rubavu ibarirwamo abagororwa bagera ku 3500. Mu kwaka wa 2014, igice kimwe cy’iyi gereza cyibasiwe n’inkongi y’umuriro, ibirimo birakongoka ndetse abagororwa babura ibyo bari batunze.

Kuba hari abagororwa n’imfungwa badasurwa, bibagiraho ingaruka zo kubona amakuru yo mu miryango yabo hamwe no kubona ubufasha butuma bashobora kurangiza ibihano bahawe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni ukuri RCS yarakoze! Gsa imiryango yabo nibafashe kuko barabakeneye.

Uwera yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka