Polisi y’u Burundi n’iy’u Rwanda barishimira ubufatanye bafitanye

Mu nama abayobozi ba polisi y’u Rwanda bagiranye n’abayobora polisi y’u Burundi kuri uyu wa 5/11/2013, bishimiye ibyo bamaze kugeraho babikesha ubufatanye, kandi biyemeza gukomeza gufatanya mu gutuma umutekano w’ibihugu byombi urushaho kugenda neza.

Mu byo bishimira ko bagezeho babikesha ubufatanye, harimo gucunga umutekano ku mipaka yombi, guhanahana amakuru, gufatanya kubona ibinyabiziga byibiwe mu gihugu kimwe bikajyanwa mu kindi, ndetse no guhererekanya abanyabyaha bakorera ibyaha mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi.

Umuyobozi wa polisi y'u Rwanda n'uw'iy'u Burundi.
Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda n’uw’iy’u Burundi.

Ni no muri urwo rwego rwo guhererekanya abanyabyaha, iyi nama yabereye muri Hotel Boni Concilii i Huye, yabayemo igikorwa cy’uko polisi y’u Rwanda yashyikirije iy’u Burundi umuntu watorokanye ibyuma by’umuziki by’agaciro ka miliyoni cumi n’eshatu mu Burundi akabizana mu Rwanda.

Uyu muntu yafatiwe ino mu Rwanda kuwa 1/11/2013, bisabwe na polisi y’u Burundi kuwa 29/10/2013.

Abayobozi ba polisi mu Rwanda no mu Burundi mu nama muri Centre d'Accueil Boni Concilii i Huye.
Abayobozi ba polisi mu Rwanda no mu Burundi mu nama muri Centre d’Accueil Boni Concilii i Huye.

Polisi y’u Burundi yanashimiye iy’u Rwanda kuba barabafashije mu gutoza abapolisi ubu bagiye gucungera umutekano mu gihugu cya Somaliya, ndetse no kuba u Rwanda rwarafashije mu gutoza “intwazangabo” mu ishuri rikuru rya gisirikare.

Bitewe n’uko ibyaha bijyanye n’ikoranabuhanga bigenda byiyongera, hamwe n’ibyo gucuruza abantu bavanwa mu bihugu bimwe bajya mu bindi, iby’iterabwoba , ibya magendu no gucuruza intwaro, polisi z’ibihugu byombi ziyemeje kugirira amahugurwa hamwe, kugira ngo bazabashe guhangana na byo.

Ibi bikoresho by'umuziki ni byo byafatiwe mu Rwanda bisabwe na polisi y'u Burundi.
Ibi bikoresho by’umuziki ni byo byafatiwe mu Rwanda bisabwe na polisi y’u Burundi.

Mu rwego rwo kunoza umubano, hazabaho guhura kw’abapolisi b’ibihugu byombi mu buryo bwa siporo n’imikino.

Inama nk’iyi iteganyijwe kuzajya iba kabiri mu mwaka. Iheruka na yo yabereye muri Boni Concilii i Huye muri Mutarama uyu mwaka, kandi itaha izabera mu Cibitoke mu Burundi muri Werurwe 2014.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

URwanda n’uburundi erega ubundi turi abavukanyi, sinzi ukuntu tutagirana imikorere myiza!! Uretse isi igira nabi naho turi abavandimwe da! Kandi ifuni ibagara ubucuti ni akarenge, nubundi dusanzwe tugenderana.

Doudou yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

Nibabahige nibo bagiye kutumaraho ibintu kandi ubwo bufatanye bube no mu bindi bihugu cyane cyane muri Kenya na Uganda kuko niho njya mbona abajura bo mu rwego rwo hejuru..Imana ibagende imbere muri icyo gikorwa

rugamba yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

ubu bufatanye hagati y’inzego zombi ni indashyikirwa kuko ibyo bakora bizagirira abanyagihugu akamaro ndetse n’aka gace kacu bikagirire akamaro, umuntu akaba yavuga ngo mukomereze aho kandi mukomeze muhanehane amakuru uko bikwiye.

clement yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka