Perezida Kagame yijeje umutekano mu Rwanda no hanze

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko Ministiri w’Uburinganire n’Abakuru b’Ingabo barahiye kuri uyu wa 29 Werurwe 2016, bazafasha mu gushaka umutekano w’Abanyarwanda n’akarere muri rusange.

Umukuru w’Igihugu yakiriye indahiro za Ministiri mushya w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Diane Gashumba, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj. Gen. Jacques Musemakweli, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Brig. Gen. Charles Karamba, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), Brig. Gen. Joseph Nzabamwita.

Perezida Kagame mu Nteko mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya.
Perezida Kagame mu Nteko mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya.

Perezida Kagame yavuze ko muri rusange isi ikomerewe n’ikibazo cy’umutekano, bityo asaba abarahiye gufatanya n’izindi nzego mu kugishakira umuti kuko kireba buri wese.

Yagize ati ”Ku isi hose ibibazo by’umutekano birarushaho gukomera. Ni byiza ko duhera iwacu tukamenya ko umutekano ari ryo shingiro ry’amajyambere twifuza kugeraho. Igisigaye ni ukuzuzanya kugira ngo amahoro aboneke haba mu gihugu cyacu, mu karere, ndetse no kurengaho.”

Dr Diane Gashyumba arahirira inshingano zo kuba Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango.
Dr Diane Gashyumba arahirira inshingano zo kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’Igihugu uheruka kubera i Gabiro mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse no mu ngendo Umukuru w’Igihugu yagiyemo mu Majyaruguru n’Iburengerazuba by’u Rwanda, yagarutse ku bibazo bireba Umuryango Nyarwanda muri rusange birimo abana b’inzererezi, icuruzwa ry’abantu n’abana bata ishuri.

Perezida Kagame kandi yijeje ko imibereho n’ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda bizarushaho gusigasirwa; ndetse ko abayobozi basimbuwe, bamwe bamaze guhabwa indi mirimo, abatarayibona na bo ngo bagomba kuyihabwa.

Brig Gen Joseph Nzabamwita, wahoze ari Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, arahirira imirimo mishya yo kuba Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza n'Umutekano.
Brig Gen Joseph Nzabamwita, wahoze ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, arahirira imirimo mishya yo kuba Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.

Ministiri Diane Gashumba usimbuye Oda Gasinzigwa muri MIGEPROF, yigeze kuba Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore, ndetse akaba ari n’umuganga wayoboyeho Ibitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo.

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka