Perezida Kagame yibukije abayobozi ko bagomba kuba hafi y’abaturage bakabakemurira ibibazo

Perezida Kagame yibukije ko iterambere rizagerwaho ari uko abayobozi bakoranye n’abaturage, bakabakemurira ibibazo. Yabitangaje mu muhango wo kwakira indahiro z’Abaministiri, Johnson Businjye, Stella Ford Mugabo n’Umuvunyi mukuru wungirije, Clement Musangabatware, kuri uyu wa Gatanu tariki 07/06/2013.

Umukuru w’Igihugu, yavuze ko azafata ikindi gihe gihagije cyo kugira icyo yamenyesha abantu, kirenze kwakira indahiro z’abayobozi. Yashimye imikoranire myiza n’abaturage iri gutuma igihugu gitera imbere, ariko asaba kuyongera mu rwego rwo gukemura ibibazo bamwe mu baturage bahura nabyo.

Umukuru w'igihugu yafashe ifoto y'urwibutso n'abarahiye ndete n'abakuru b'Inteko ishinga amategeko.
Umukuru w’igihugu yafashe ifoto y’urwibutso n’abarahiye ndete n’abakuru b’Inteko ishinga amategeko.

Yagize ati: “Ibibazo bihoraho, ariko n’ibisubizo bigahoraho; icya ngombwa ni ukugira abaturage n’abayobozi bo kubaba hafi, bakabafasha guhangana n’ibyo bibazo, byaba ibibaye ku muntu biturutse imbere mu gihugu cyangwa biturutse hanze.”

Minisitiri Mushya w'Ubutabera, Johnson Businjye atanga indahiro ye.
Minisitiri Mushya w’Ubutabera, Johnson Businjye atanga indahiro ye.

Gusa ngo nta n’ibibazo bihari cyane, nk’uko Umukuru w’igihugu yamenyesheje ko umwaka ushize wa 2012 ariwo wagaragayemo ingorane nyinshi kuruta uwa 2013. Ariko ngo uko imyaka ikurikirana izana ingorane zayo, niko no kongera imbaraga zo guhangana nazo bizakomeza kubaho.

Minsitiri musya mu ushinzwe ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri, Ford Mugabo, arahira.
Minsitiri musya mu ushinzwe ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri, Ford Mugabo, arahira.

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi batatu, aribo Ministiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnson Businjye, Ministiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaministiri, Stella Ford Mugabo, hamwe n’Umuvunyi mukuru wungirije, Clement Musangabatware.

Umuvunyi mukuru wungirije, Clement Musangabatware, arahira.
Umuvunyi mukuru wungirije, Clement Musangabatware, arahira.

Ministiri Businjye watangiye ashimira icyizere Perezida wa Repubulika yamugiriye, yavuze ko icyangombwa ari ugukurikirana ko inzego zose z’ubutabera zigera ku nshingano zazo. Yongeraho ko no guharanira ko ubutabera mpuzamahanga bwafasha mu kohereza mu Rwanda abaregwa Jenoside bari hirya no hino ku isi biri mu byihutirwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

kwegera abaturage niryo pfundo rikomeye ry’imiyoborere myiza cyane kamdi ni naryo banga Leta y’u rwanda ikoresha kugirango igere ku iterambere rirambye igezeho, ibi rero nibyo bitanga icyizere cy’ejo hazaza kandi bikereka n’intego nziza y’igihugu.

bihoyiki yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

congratulation to new Ministers, and wish them great job!!!

appolo yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

igihe cyose abayobozi begereye abaturage, bagakorana nabo bamenya n’ibyo bakeneye gutyo rero bakabona neza uburyo ki bwo kunoza imiyoborere myiza y’abaturage, ibi rero nibyo bitera iterambere rirambye ry’igihugu.

vincent yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka