Perezida Kagame yemerewe n’inteko kuba yakwiyamamariza manda ya gatatu

Inteko ishinga amategeko ku busabe bw’abaturage barenga Miliyoni eshatu yemeje ishingiro ry’ivugururwa ry’ingingo zimwe na zimwe harimo n’iya 101.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, Inteko Ishinga Amategeko yakomeje igikorwa cyo kwemeza ishingiro ry’ivugururwa ry’itegeko nshinga. Abadepite bemeje ko manda y’umukuru w’igihugu iba imyaka itanu ikavugururwa rimwe.

Inteko Ishinga amategeko yavuguruye zimwe mu ngingo zigize itegekonshinga(Foto Archives)
Inteko Ishinga amategeko yavuguruye zimwe mu ngingo zigize itegekonshinga(Foto Archives)

Mu ngingo zavuguruwe kuri iki gicamunsi abadepite bagarutse ku ngingo ya 101 yari yitezwe cyane n’Abanyarwanda,kuko ari yo iha uburenganzira Perezida Kagame kuba yakwiyamamariza indi manda ya gatatu nk’uko abaturage barenga Miliyoni eshatu babisabye.

Iyi ngingo ubusanzwe yahaga umukuru w’igihugu manda ebyiri z’imyaka irindwi ikamubuza kongera kwiyamamaza.Mu kuyivugurura abadepite bemeje ko “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’ imyaka itanu(5), agashobora kongera gutorwa indi manda imwe.”

Depite Gatabazi na Depite Kalisa babajije impamvu yatumye umukuru w’igihugu ahabwa imyaka itanu kandi abaturage bari basabye irindwi, Visi Perezida w’ Inteko, Uwimanimpaye Jeanne d’ Arc asubiza ko bahuje ibitekerezo binyuranye by’abaturage, ndetse hanitabwa no ku mubare wa manda z’ abandi ba perezida bo mu karere u Rwanda rubarizwamo.

Yagize ati “Twasanze twahuza n’ahandi mu karere turimo, ahenshi ni imyaka itanu kandi n’abaturage bavugaga ko hakwiye kubaho kugabanya, hari abavugaga imyaka ine, abandi ngo itatu, tuza kubihuza duhitamo ko Perezida wa Repubulika ashobora gutorerwa manda y’imyaka itanu, akongera gutorerwa manda imwe.”

Igikorwa cy’uyu munsi cyagarukiye ku ngingo ya 166, aho ejo tariki ya 29 Ukwakira 2015, iki gikorwa kizakomereza ku zindi ngingo zisigaye, nyuma yo kunonosora zimwe mu ngingo basabwe n’abadepite ko zanozwa .

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rimaze kuvugururwa inshuro enye, zirimo mu mu 2003, 2005, 2008, 2010, ivugururwa ryo muri 2015 ryo rikagira umwihariko ko ryabanjirijwe n’ubusabe bw’abaturage basaga miliyoni 3.7, bandikiye Inteko ishinga amategeko basaba ihindurwa ry’ingingo ya 101, ngo Perezida Kagame yongere kwiyamamaza.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Nibyiza gushyira mubikorwa ibyo twasabye kandi turizera ko Imana izongera igaha umugisha urwanda.

Ndayisenga Isaac yanditse ku itariki ya: 29-10-2015  →  Musubize

Abanyanda bazi aho bavuye n’aho bageze,kandi bazi uwo babikesha,niyo mpamvu kuba barasabye kongera kuyoborwa numusaza wacu ari ngombwa tumushimiye ubwitange agaragaza kdi tumuri inyuma.

Theoneste B yanditse ku itariki ya: 29-10-2015  →  Musubize

All this is being done over one person’s benefit but the victims will be more than one. Future will tell!

SAFE yanditse ku itariki ya: 29-10-2015  →  Musubize

Ibyo muvuga ni byiza ni nabyo twifuza! gusa umutwe w’inkuru ntujyanye n’ibikubiye mu nkuru kabisa.cyangwa namwe ntimubisoma!

VEDASTE yanditse ku itariki ya: 29-10-2015  →  Musubize

imana ishimwe kuba twongeye kubona muzehe wacu atuyobora turagushyigikiye

Evode yanditse ku itariki ya: 29-10-2015  →  Musubize

Musaza ugomba kutuyobora ubuzima bwawe bwose kuko urabishoboye kandi waranabikoreye,Imana izakomeze kubigufashamo.

gerard yanditse ku itariki ya: 29-10-2015  →  Musubize

Ariko se bite byanyu ko ibyo mwanditse na title y’inkuru bitandukanye?"Perezida Kagame yemerewe n’inteko kuba yakwiyamamariza manda ya gatatu" Namwe muge mureka kuyobya abantu ngo mukabye,abadepite icyo batoye ni uko manda imara 5 ans akaba yatorerwa inshuro imwe again,ibyose bindi mwabikuye he?

Lambert yanditse ku itariki ya: 29-10-2015  →  Musubize

nibyo nibyo komera muzehe ukomeze vola yo kuyobora turacyagushaka aho udukuye ni aho umuhinzi yakuye inyoni

kenyatta yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka