Perezida Kagame yasabye abikorera “gutabira” ubutaka buri muri Djibouti

Perezida Paul Kagame, yigishije abikorera uko babyaza umusaruro (“gutabira”) amahirwe akomeye ariko atarakorwaho y’ikibanza cy’ubutaka u Rwanda rwahawe ku Nyanja Itukura.

Ubwo butaka ni hegitare 20 u Rwanda rwahawe n’igihugu cya Djibouti mu mwaka wa 2013. Iki gihugu giherereye mu ihembe rya Afurika gikora ku byambu bibiri bikomeye birimo Icyambu cya Djibouti n’Icyambu Mpuzamahanga Dubai-Djibouti (Dubai World Djibouti International Port).

Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame na Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh, mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa 5 Werurwe 2016.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 5 Werurwe 2016.

Perezida Kagame yabwiye abikorera ko nubwo ubu butaka buri mu bilometero 2088 uvuye Kigali, byenda gukuba kabiri intera iri hagati ya Kigali n’icyambu cya Dar-es-Salaam (km1400), bushobora guha amahirwe akomeye ubucuruzi bw’u Rwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru yagiranye na mugenzi we Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh, Perezida Kagame yagize ati “Ubu butaka buramutse butunganyijwe, twagira amahirwe n’inyungu mu nzira zitandukanye zirimo kububyaza umusaruro mu kugeza ibicuruzwa biva mu Rwanda ku byambu.”

Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 5 Werurwe 2016, mbere gato y’uko Perezida Omar Guelleh, asoza uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda.

Perezida Kagame yasabye abikorera kubyaza umusaruro ubutaka bw'u Rwanda buri muri Djibouti.
Perezida Kagame yasabye abikorera kubyaza umusaruro ubutaka bw’u Rwanda buri muri Djibouti.

Perezida Kagame yavuze ko ibicuruzwa by’u Rwanda byajya bigezwa ku byambu na Sosiyete y’Indege y’u Rwanda, RwandAir, imaze kugaragaza intambwe mu bwikorezi bwo mu kirere.

Perezida Kagame asanga ubu butaka bwaba isoko y’impinduka ku bucuruzi bw’u Rwanda mu gihe igihugu cya Djibouti gikora ku kigobe n’ibihugu by’Abarabu.

U Rwanda rurangamiye gukorana ubucuruzi bukomeye n’ibihugu by’Abarabu, ruhereye kuri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates).

Mu buryo bw’umwihariko, ikawa, icyayi, imboga n’indabo ndetse n’amabuye y’agaciro; biri ku isonga mu byo u Rwanda rushaka gucuruza muri ibi bihugu by’Abarabu.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bizahuza imbaraga mu kureba uko ubwo butaka bwatanga umusaruro, ariko agaragaza ko intambwe ya mbere ikwiye guterwa n’abikorera bo mu bihugu byombi.

Yagize ati “Turifuza ko abikorera bafata iya mbere mu kugaragaza imbaraga, [Leta] tukaba abafatanyabikorwa.”

Perezida Omar Guelleh ngo yanyuzwe n'ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame.
Perezida Omar Guelleh ngo yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame.

Perezida wa Djibouti, Omar Guelleh, yavuze ko yaganiriye na Kagame inzira nyinshi zatuma ibihugu by’u Rwanda na Djibouti birushaho kubana neza no gukorana bya bugufi, kabone nubwo hari intera ndende hagati yabyo.

Yagize ati “Twaganiriye uburyo bushoboka twahuza gahunda zacu mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga n’Itumanaho, imihanda n’inzira za ‘Gari ya Moshi’ n’utundi dushya tujyanye na byo.”

Yongeyeho, ati “Twanyuzwe n’ingingo zose twaganiriyeho na perezida [Kagame] muri iki gihugu cyiza.”

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda n'uwa Djibouti bagiranye amasezerano y'imibanire myiza mu bya dipolomasi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uwa Djibouti bagiranye amasezerano y’imibanire myiza mu bya dipolomasi.

Aba baperezida bombi biyemeje gukomeza intambwe mu bubanyi n’amahanga n’ubucuruzi, babihamirije mu masezerano ajyanye n’imibanire myiza y’ibihugu yashyizweho umukono na ba minisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga mu bihugu byombi.

Ku bijyanye n’ubucuruzi, amasezerano yashyizweho umukono hagati y’Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda cy’Iterambere (RDB) na Minisitiri w’Ubukungu n’Imari wa Djibouti.

Guverinoma y’u Rwanda yahaye igihugu cya Djibouti ubutaka bwa hegitare 10 mu kibanza kiri mu Gace Kahariwe Inganda, i Masoro mu Mujyi wa Kigali.

Ba Perezida Kagame na Omar Guelleh bakurikiranye isinywa amasezerano hagati y'Umutyobozi wa RDB (Rwanda) na Minisitiri w'Ubukungu n'Imari wa Djibouti.
Ba Perezida Kagame na Omar Guelleh bakurikiranye isinywa amasezerano hagati y’Umutyobozi wa RDB (Rwanda) na Minisitiri w’Ubukungu n’Imari wa Djibouti.
Abayobozi bakuru mu Rwanda bitabiriye ibiganiro Perezida Kagame na Omar Guelleh bagiranye n'itangazamakuru.
Abayobozi bakuru mu Rwanda bitabiriye ibiganiro Perezida Kagame na Omar Guelleh bagiranye n’itangazamakuru.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Congratulations to these Excellencies of Rwanda and Djibouti.
This is an example of great actions to do for Rwanda.
Long life to the President and we encourage him to straight ahead and effort also for peace towards all rwandans.

revy yanditse ku itariki ya: 6-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka