Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Turikiya

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, byagarutse ku kwagura Ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko abayobozi bombi bahuye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare ku ruhande rw’Inama ya 11 ihuza abagize Guverinoma zo hirya no hino ku Isi (World Governments Summit), yiga ku miyoborere, iri kubera I Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Mu butumwa bwashyizwe kuri X ya Village Urugwiro, buvuga ko Perezida Kagame na Erdoğan bagiranye ibiganiro byibanze ku kwagura umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi bisanzwe n’ubundi bifitanye umubano mwiza cyane ko buri kimwe gifite abagihagarariye mu kindi binyuze muri za ambasade.

Muri Mutarama 2023, u Rwanda na Turikiya byasinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye agamije kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Ayo masezerano yashyizweho umukono mu ruzinduko rw’akazi, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turikiya Mevlüt Çavuşoğlu yagiriraga mu Rwanda. Aya masezerano ajyanye n’ubufatanye mu bijyanye n’umuco, Ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

Kugeza ubu mu Rwanda kandi hari imwe mu mishinga yubatswe bigizwemo uruhare n’ibigo byo muri Turikiya harimo Kigali Convention Centre, BK Arena ndetse n’imirimo ijyanye no kuvugurura Stade Amahoro.

Kubera ibyo bikorwa ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye b’abanya-Turikiya, byatumye ishoramari ryabo mu Rwanda ryiyongera rigera kuri miliyoni 465$.

Ku rundi kandi imibare igaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri Turikiya byavuye kuri miliyoni 31 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2019 bikagera kuri miliyoni 178 mu madolari ya Amerika mu mwaka wa 2022.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turikiya, Mevlüt Çavuşoğlu yavuze ko Abanya-Turikiya babona igihugu cy’u Rwanda nk’ahantu heza habereye gushora imari, bitewe na politiki nziza n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka