Perezida Kagame asanga amahugurwa ahwitura abayobozi
Perezida Paul Kagame yibukije ko amahugurwa y’abayobozi ku nzego zitandukanye ari ngombwa kugira ngo buri wese abashe kuzuza insingano yahawe.
Perezeda Kagame yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 31 Werurwe 2016, mu muhango wo gusoza Itorero ry’Abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa kigali, abibutsa ko bakwiye kugira amahitamo meza, kugira ngo babashe kuyobora neza abo bashinzwe banarusheho kugera ku cyerecyezo Igihugu cyihaye.
Yagize ati “Kugira ngo Igihugu cyacu kibashe kugera ku cyerecyezo twiyemeje, ni ngombwa ko kigira abayozozi bazi guhitamo kandi bagahitamo ikiza kugira ngo babashe kugeza kubo bayobora ibyo biyemeje.”
Perezida kandi yongeye gukangurira abayobozi b’Igihugu ko badakwiye gufata umwiherero nk’uyu nk’igikorwa cyagizwe akamenyero kiri ku ngengabihe, ko ahubwo ari amahugurwa akwiye gukurikirwa n’ibikorwa.
Ati “Hari benshi mu bayobozi ndetse bari na hano bakorera ku maramuko, abo ntitubashaka kuko ntabwo abantu biha agaciro, bashaka gutera imbere babigeraho bakora batyo, bisaba rero ko buri wese akora ibyo akwiriye gukora.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yizeje Perezida Kagame ko imyitwarire Intore zagaragaje muri iri torero, nibayikomeza izabafasha kuzuza inshingano zabo mu kazi kabo ka buri munsi.
Itorero ry’Abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali ryatangiye tariki 19 Werurwe 2016, ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Twimakaze Indangagaciro Twese Imihigo.” Ryitabiriwe n’abajyanama bagera kuri 834 barimo abagabo 443 n’abagore 391.
KUREBA ANDI MAFOTO MENSHI KANDA AHA
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|