Paruwasi ya Ruhango yijihije yubile y’imyaka 50 imaze ivutse
Paruwasi ya Ruhango iri mu karere ka Ruhango ahazwi cyane ku izina ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe, tariki 24/06/2013, habereye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 imaze ishinzwe.
Iyi paruwasi ya Ruhango imaze kumenyekana ku isi hose kubera ibitangaza bikunze kuhabera, yavutse tariki ya 24/06/1963 ivukira muri Diyoseze ya Butare ishinzwe na Musenyeri Gahamanyi Jean Baptiste iza kuba Paruwasi ya Diyoseze ya Kabgayi mu 1976.
Umuhango wo kwizihiza iyi yubeli y’imyaka 50 wabaye tariki 23/06/2013 waranzwe no gushimira cyane bamwe mu ba padiri bagiye bayiyobora ariko bakaba bashimiye cyane umupadiri w’umuzungu witwa Stanley wagaragaje igikorwa cy’ubutwari akanga gusiga Abatutsi bari bagiye kwicwa mu gihe cya Jenoside akemera gupfana nabo.
Undi washimiwe cyane muri uyu muhango ni Padiri Rwasa, ngo umaze kugeza byinshi by’iterambere kuri iyi paruwasi nk’uko byatangajwe n’umusaza Mazimpaka Andre uzi cyane amateka y’iyi paruwasi.
Abagiye bafata ijambo muri uyu muhango hafi ya bose bagiye basaba uburyo bwakoreshwa kugira ngo hashyirweho ibikorwa by’iterambere kuri iyi paruwasi kuko harimo kugenda hamenyekana cyane.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, wari witabiriye uyu muhango, yavuze ko guteza imbere aha iyi paruwasi imaze kumenyekana mu izina ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe biri mu mihigo y’akarere ka Ruhango ya 2013-2014.
Mu bikorwa byihutirwa gushyirwa aha hantu hamaze kumenyekana cyane kubera ibitangaza by’abantu bakomeje kuhakirizwa, harimo imihanda, amahoteli, amacumbi n’ibindi. Ibi umuyobozi w’akarere ka Ruhango akaba yijeje ko bigiye gukorwa vuba.
Umushyitse mukuru muri uyu muhango yari Musenyeri wa Diyoseze ya Kabyayi, Mbonyinege Smagalde, waranzwe no kwifuriza abakiristu yubeli nziza, akaba yashimangiye ko isoko y’imuhwe z’Imana iri mu karere ka Ruhango kwa Yezu Nyirimpuhwe. Nawe akaba yashimangiye itezwa mbere ry’aha hantu.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|