Padiri Anaclet Mwumvaneza yagizwe umushumba wa Diyoseze ya Nyundo
Nyirubutungane Papa Francis yagize Padiri Anaclet Mwumvaneza, umushumba wa Diyosezi ya Nyundo mu Ntara y’Iburengerazuba.
Radio Vatican, mu makuru yayo y’i saa munani zo mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa gatanu, tariki ya 11 Werurwe 2016, Papa yatoye Padiri Anaclet Mwumvaneza, wari Umunyabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, amugira Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo.
Azasimbura Musenyeri Alexis Habiyambere wayoboraga iyi Diyosezi kuva mu 1997, ariko akaba ageze mu zabukuru dore ko kuri ubu afite imyaka 77.
Padiri Anaclet Mwumvaneza yavutse ku ya 4 Ukuboza 1956, avukira i Murambi, muri Paruwasi ya Rulindo, muri Arikidiyosezi ya Kigali.
Amashuri abanza yayize i Rulindo (1963-1969), ayarangije akomeza ajya mu Iseminari Ntoya ya Kabgayi (1969-1973).
Mu kigero cy’imyaka 25 yaje gusubira mu Iseminari Ntoya i Kabgayi mu cyiciro cy’abigaga bakuze (Séminaire des Aînés).
Nyuma y’imyaka 4 yatangiye iseminari nkuru i Rutongo (1984-1985), ahavuye akomeza mu cyiciro cya Filozofiya (1985-1987), akomereza muri Tewolojiya (1987-1991) muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, muri Diyosezi ya Butare, ahabwa Isakaramentu ry’Ubusaserdoti ku ya 25 Nyakanga 1991.
Ubutumwa bwe yabukoreye muri Paruwasi Kabuye (1991-1992) no muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu (1992-2000), aho yavuye agiye gukomeza amasomo ye i Roma (2000-2004), akaba yarahavanye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko ya Kiliziya.
Ahindukiye yakoze ubutumwa bwe muri Paruwasi Kicukiro (2004-2005), akaba yari n’umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Yabaye kandi Umuyobozi wa Caritas ya Arikidiyosezi ya Kigali (2005-2013); ubu akaba yari Umunyabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, kuva mu mwaka w’2013.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
IMANA IMUHF UMUGISHA MWINSHI!!!
Imana ibane nawe,kandi izamuyobore mumirimo agiye gukora.