PSP iravuguruza abavuga ko mu Rwanda nta demokarisi ihari

Abayobozi n’abayoboke b’ishyaka PSP bavuga ko batemeranywa n’abanyamahanga bavuga ko mu Rwanda nta bwisanzure bwa politiki buhari kandi ngo biteguye kubarwanya.

Nkubana Alphonse, Umunyamabanga Mukuru wa PSP (Parti pour la Solidarité et du Progrès), avuga ko hari abo bumva “bigize abavugizi b’Abanyarwanda, bavuga ko nta bwisanzure bafite kandi bihabanye n’ukuri”.

Perezida wa PSP, Kanyange Foiby.
Perezida wa PSP, Kanyange Foiby.

Agira ati “Igihugu cyacu gifite umutekano n’ubwisanzure bw’amashyaka menshi. Usanga amashyaka yose ahabwa agaciro mu gufata ibyemezo, ndetse ijwi rya PSP ugasanga ringana n’irya FPR cyangwa andi mashyaka."

Yongeyeho, ati "Nta mashyaka akirirwa aterana amagambo cyangwa bakorerana urugomo nka kera. Ni yo mpamvu tutemeranya n’ababeshyera igihugu cyacu.”

Ishyaka PSP kuri ubu ririmo kuzenguraka Intara y’Amajyepfo mu bukangurambaga bwo gusobanurira Abanyarwanda n’abanyamuryango baryo amatwara yaryo rinabakangurira kuzitabira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa 13 Werurwe 2016, bari bari mu Karere ka Muhango ari na ho twaganiriye na Nkubana Alphonse ndetse na bamwe mu banyamuryango baryo.

Umuyobozi wa PSP, Kanyange Foiby (kuri terefone), we yadutangarije ko kuba batanga ibitekerezo bya politiki bikemerwa ndetse bakagira uruhare mu gukora ibikorwa by’iterambere mu bwisanzure, binyomoza abaharabika u Rwanda.

Ati “Hari gahunda nyinshi amashyaka atandukanye akora. Nkatwe twatangije gahunda ya ’Sasa neza Munyarwandakazi’, tugira uruhare muri gahunda z’imirire n’ibindi. Ntabwo tujya ku rugamba n’intwaro ariko twiteguye gutabara aho igihugu cyaterwa n’abagitesha agaciro, dukoresheje ijwi ryacu.”

PSP iravuguruza abavuga ko mu Rwanda hatari demokarasi.
PSP iravuguruza abavuga ko mu Rwanda hatari demokarasi.

Komite Nyobozi ya PSP irimo kuzenguruka igihugu isobanura amatwara y’ishyaka inasaba Abanyarwanda kuzitabira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Bamwe mu bagize iri shyaka ariko, basanga hakiri ibibura bifuza ko ishyaka ryabo rigiramo uruhare ngo bihinduke.

Mutoni Chadia wo mu Karere ka Nyamagabe avuga ko basanga Umuco Nyarwanda ushingiye ku bikoresho gakondo n’ururimi ugenda ukendera akaba asanga ishyaka ryabo ryabikoraho ubuvugizi.

Umunyamabanga Mukuru w’iri shayaka avuga ko byatangiye, ndetse ko PSP yagize uruhare mu gusaba ko Ikinyarwanda cyakongera kuba ari rwo rurimi rwigishwamo asasomo yose mu mashuri abanza uretse ay’indimo, kandi ko ubuvugizi bugikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mwiriwe muzatubarize akarere ka nyanza impamvu bashyizeho transt cent yimpanga ikatwicira abantu jenoside kandi yararangiye mazebarabihima bayishyira ahantu abayobozi bakomege batagera imihanda mibi nihabi uwuhafugiwe ntabamuzima sa ka cauldinateri waho ni yuda sikariyote mudutabare

mwiriwe nitwa kasius t yanditse ku itariki ya: 26-03-2016  →  Musubize

Hahaha demokarasi!!!! Uretse ko ushobora nokuba utazi icyo bisobanuye kandi ufite ishyaka rigizwe n’abantu icumi. Harya ubwo mubayobozi bose duhereye kubibanze banyuma haba hari nuyu numwe watowe avuye mu ishyaka ryawe? Nonese ubwo uravuga uri nkande?Ahubwose ibyo uvuga urabizi?

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 15-03-2016  →  Musubize

Amashaka mu Rwanda arahari kandi ahabwa urubuga rungana , abavuga ko nta bwisanzure bwayo buhari ni abashaka ko bimera nka USA cg se ahandi kandi bibagiwe ko n’igihugu cyacu kitangana nabyo haba mu myaka bimaze kimwe no bindi bitandukanye

Gaelle yanditse ku itariki ya: 14-03-2016  →  Musubize

Amashyaka mu Rwanda ajyamo abantu bishakira umugati , barangiza bakirirwa bashushanya. Dufite umuryango RPF kandi niwo uyobora igihugu kandi urihagije. Simbona agaciro rero k’andi mashyaka atanazwi.

Ndabarambiwe yanditse ku itariki ya: 14-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka