PL isaba abayigize gukunda igihugu no kwiteza imbere

Ishyaka riharanira ukwishyira no kwizana kwa buri muntu(Parti Liberal/PL), ririmo guhugura abanyamuryango uko bakwiteza imbere bakanagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ukwishyira no kwizana umuntu ari umukene ngo si indangagaciro zikwiye kuranga abanyamuryango ba PL ,nk’uko Visi Perezida wa mbere w’iri shyaka akaba n’Umukuru w’Abadepite, Mme Donatille Mukabalisa yabisabye abahagarariye abandi muri Kigali.

Bamwe mu bahagarariye abanyamuryango ba PL mu mujyi wa Kigali
Bamwe mu bahagarariye abanyamuryango ba PL mu mujyi wa Kigali

Mme Mukabalisa yagize ati:”Abanyamuryango bacu ntibasabiriza ahubwo bagomba gushaka ibyabateza imbere; kandi bakamenya gusigasira izina ry’Umuryango wabo wa PL waharaniye kurwanya ingoma y’igitugu mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi”.
Yavuze ko muri uko kwiteza imbere, ari bwo ngo abantu bavuga ko bakunda igihugu.

mu banyamuryango ba PL witwa Uwiringiyeyezu Alexis, yashimangiye ko gukunda igihugu bivuze ko imirimo ibyara inyungu yose bazajya bakora, bagomba kuyitangaho imisoro n’indi misanzu basabwa.

Abanyamuryango ba PL basabwe kwishyira hamwe bakishakamo igishoro ndetse no guhanga imishinga ibateza imbere. Bavuga ko bazakoresha uburyo bwo kugurizanya amafaranga bwitwa ibimina.

Abayobozi ba PL bahugura abanyamuryango bahagarariye abandi mu mujyi wa Kigali
Abayobozi ba PL bahugura abanyamuryango bahagarariye abandi mu mujyi wa Kigali

Umunyamabanga Mukuru wa PL, Odette Nyiramirimo niwe urimo guhugura abanyamuryango b’iri shyaka uko bashobora kwihangira imirimo, aho abasobanurira amahirwe ari muri buri gace k’igihugu abantu bashobora kubyaza umusaruro.

Madamu Odette Nyiramirimo ati “Nababwiye ko umuntu ahanga umurimo akurikije agace arimo, ibihari; ndetse no kwibaza uti ese ibi nifuza gukora bizabona abaguzi?’”

Abayobozi b’ishyaka rya PL basabye abanyamuryango baryo gufatanya n’abandi baturarwanda kurinda ibikorwa by’iterambere igihugu cyagezeho, hamwe no gushyigikira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame bashimira uruhare rukomeye mu guteza imbere u Rwanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza ko igihugu cyacu gishyize imbere imbaraga zabagituye kugirango tubashye kugira aho tuva naho tugera. Urugendo ruracyari rurerure ,gusa nkanjye kugiti cyanjye hari ukintu kinezeza "kuba imitwe ya politique murwanda ishyira hamwe,ikagira icyerekezo kimwe nintumbero imwe.nshimira Na perezida WA repubulika KAGAME uruhare rwe rukomeye muguhuza imitwe ya politique.

Twagirayezu Gilbert yanditse ku itariki ya: 18-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka