ONATRACOM igiye guseswa isimburwe na RITCO Ltd

Inteko Ishingamategeko, Umutwe w’Abadepite, yagejejweho umushinga w’itegeko w’ivanwaho rya ONATRACOM kubera ko igiye gusimburwa na sosiyete ya RITCO Ltd.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Dr Nzahabwanimana Alexis, yasobanuriye abadepite iby’uwo mushinga kuri uyu wa 28 Mutarama 2016, ubwo Inteko Ishingamategeko, Umutwe w’Abadepite, yari mu Nteko Rusange y’Igihembwe kidasanzwe.

Mu mabisi arenga 180 ya ONATRACOM ngo akora ubu ni 46 gusa.
Mu mabisi arenga 180 ya ONATRACOM ngo akora ubu ni 46 gusa.

Dr Nzahabwanimana Alexis avuga ko ikigo cya ONATRACOM kimaze igihe kirekire gikora gihomba kubera imicungire mibi ari yo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kugikuraho gusa ntibigire ingaruka ku baturage yafashaga mu ngendo.

Agira ati “Duteganya ko ONATRACOM nivaho hazatangira gukora ikigo gishya cyigenga cyitwa RITCO Ltd (Rwanda Interlink Transport Corporation Ltd), gihuriweho na Leta n’abikorera, kigakomeza imirimo yo gutwara abantu cyane cyane mu cyaro nk’uko byari bisanzwe”.

Akomeza avuga ko muri iki kigo cya RITCO, Leta izaba ifitemo imigabane ingana na 52% mu gihe sosiyete y’abikorera isanzwe ikora akazi ko gutwara abagenzi RFTC (Rwanda Federation of Transport Company) izaba ifite imigabane isigaye.

Abadepite bifuje kumenya ubushobozi mu mafaranga iyi sosiyete nshya izatangirana kugira ngo hato itazatangira igahita ihomba mu gihe gito, maze Dr Nzahabwanimana abasubiza nta mpungenge zihari ko biteguye neza.

Ati “Amafaranga y’ishoramari ku ikubitiro ni miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda akaba ari yo azaherwaho mu kugura bisi 163 ziteganyijwe mu mushinga. Umugabane wa Leta ubu urahari kandi na RFTC yemeye ko umugabane wayo izi aho izawukura nk’uko biri mu masezerano”.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Dr Alexis Nzahabwanimana, avuga ko hari hageze ko ONATRACOM isimburwa.
Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Dr Alexis Nzahabwanimana, avuga ko hari hageze ko ONATRACOM isimburwa.

Iyi sosiyete nshya ngo bikaba biteganyijwe ko itangira gukora muri Nzeri 2016 cyane ko ngo yamaze kwandikishwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.

Nyuma yo kumva ibisobanuro ku mushinga w’ivanwaho rya ONATRACOM, abadepite bagaragaje uko babyakiriye binyuze mu matora.

Atangaza ibyayavuyemo, Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatilla, yavuze ko ku badepite 60 bari bahari, 53 bashyigikiye ishingiro ry’uwo mushinga w’itegeko bityo riba riremejwe, rikazoherezwa muri komisiyo ifite ubwikorezi mu nshingano zayo ngo risuzumwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Gihindurwe.Ibihombo Ni Byinshi.

Musafiri yanditse ku itariki ya: 5-03-2017  →  Musubize

Ibi ntago aribyo kuko nitike yajyanaga twebwe abanyeshuri yiyongereyeho amafaranga 2000 hose Reba nko kuva Kigali ukajys birambo(karongi)byari bibiri none NGO ni bine

william Tylor yanditse ku itariki ya: 22-07-2016  →  Musubize

ibyo reta yakoze ndabyemera guhomba muri business birashoboka ikibi niyobitabaye igihombo ugasanga barayariye babahana then abikorera bagashyiramo ayabo bagakora

murenzi yanditse ku itariki ya: 18-07-2016  →  Musubize

leta ifite uruhare mu guhomba kwa ONATrACoM kuki bayiretse se ikagwa mu gihombo kingana gutya?ikigaragara hari ibikomerezwa byo muri Leta bifite imigabane muri RFTC ,bashaka kurya Ku ifaranga babinyujije muri iyi sosiyete.ibaze ukuntu onatracom yapakiraga ikuzuza none ngo yarahombye?
abanyafruka by’umwihariko abanyarwanda ntituzakira abategetsi bahembwa menshi bashaka inyungu yose ishoboka ahashoboka hose mu gihugu.

imboni yanditse ku itariki ya: 29-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka