Nyoboye inzibacyuho incuro eshatu, nta gihunga mfite-Gitifu Zikama

Zikama Eric wahawe inshingano zo kuyobora Akarere ka Kirehe mu gihe cy’inzibacyuho asanga azatunganya inshingano ze neza kuko abifitemo uburambe.

Ni mu muhango w’ihererekanyabubasha wabaye ku mugoroba wo kuwa 29 Mutarama 2016 aho Muzungu Gerald uwari umuyobozi w’Akarere na Murekatete Jacqueline wari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage basigiye Zikama Eric Umunyamabanda Nshingwabikorwa w’Akarere inshingano zo kuyobora Akarere mu gihe cy’inzibacyuho.

Zikama Eric umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Kirehe yasinyiye gutunganya inshingano zo kuyobora akarere mu nzibacyuho
Zikama Eric umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kirehe yasinyiye gutunganya inshingano zo kuyobora akarere mu nzibacyuho

Nyuma y’ihererekanya bubasha mu ijambo rye Zikama yagize ati “Gutangira ikivi cyo kuba umuyobozi w’Akarere byagateganyo, amagambo naheraho ni ugusaba umugisha w’Imana, ndashima abayobozi twakoranye mbizeza ko inshingano mpawe nzazitunganya neza kuko si ibyo niga, nyoboye inzibacyuho inshuro eshatu, nta gihunga mfite” .

Yakomeje agira ati“Adusigaranye mu kazi mumfashe dushikame ejo hatagira igihungabana muri iyi nzibacyuho, ba nyakubahwa aho mudusize turakomerezaho ku buryo nta kizasubira imyuma, abazagaruka bazasange twarakoze ibidasanzwe”.

Muzungu Gerald umuyobozi w’Akarere ucyuye igihe yashimiye abakozi bose b’Akarere uburyo bamufashije mu gutunganya inshingano ze.

Yavuzeko akazi k’ubuyobozi katoroshye gasaba ubwitange asaba uwo basigiye ubuyobozi kukora cyane.

Ati “Ubu naje mu mutwe mfite imvi ebyiri ariko umwaka umwe maze umutwe wuzuye imvi, ibyo rero nuko igihugu kiba kidusaba kugira byinshi dukora kugira ngo gitungane, niyo mpamvu mu gukorera igihugu umuntu adakwiye kwiganda”.

Mukandarikanguye Gerardine wayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha mu mwanya wa Perezida wa Njanama y’Akarere asanga umunyamabanga nshingwabikorwa usigiwe inshingano zo kuyobora akarere mu nzibacyuho ko nta kibazo azagira kuko ari imirimo asanzwe amenyereye n’abo bazakorana bose akaba abazi.

Ba Gitifu b'Imirenge bose bari muri uwo muhango
Ba Gitifu b’Imirenge bose bari muri uwo muhango

Asaba abakozi b’Akarere gufasha umuyobozi mushya w’agateganyo gutunganya neza inshingano ze bakora batiganda kandi birinda gukorera ku jisho baharanira iterambere ry’abaturage n’igihugu.

Ihererekanyabubasha ribaye mu gihe hateganyijwe amatora azatangira mu kwezi kwa Mutarama akazasozwa mu ntangiro z’ukwezi kwa Werurwe 2016 ahazagaragazwa abayobozi bashya bazaba batorewe kuyobora inzego zinyuranye z’ubuyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Congratulations Eric ZIKAMA,ndakuzi uri impirimbanyi kandi ntiwiganda uzabikora

mudakikwa yanditse ku itariki ya: 1-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka